Impuguke mu mategeko irasaba ko abajura batajya bafungwa

Impuguke akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza yatangije umushinga ukomeye wo gusaba abacamanza kutazongera guhanisha abajura igihano cyo gufungwa ngo kuko ntacyo cyimarira uwibye n’uwibwe ndetse ngo bigahombya n’abaturage muri rusange.

Mu cyegeranyo cyatangajwe n’ihuriro rishinzwe kuvugurura amategeko mu Bwongereza Howard League for Penal Reform, Professor Andrew Ashworth avugamo ko ibihano byo gufungwa bikwiye kujya bihabwa gusa abantu bakoze ibyaha by’urugomo no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina no kugambanira igihugu.

Professor Andrew Ashworth wigisha amategeko muri kaminuza ya Oxford akaba n’umujyanama wa Leta y’Ubwongereza mu kugena no gusesengura ibihano bitangwa mu nkiko yemeza ko abandi bose bakwiye kujya bahabwa ibihano birimo gusubiza ibyo bibye n’indishyi z’akababaro ndetse no gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro nko gukora imihanda ariko badashyizwe mu buroko.

Aganira n’ibiro ntaramakuru BBC, Professor Ashworth yagize ati «Gufunga umuntu wibye cyangwa wafatanywe ibyibano, uwangije umutungo w’abandi cyangwa uwawusenye ntabwo ari igihano gikwiye. Gufungwa bikwiye kugenerwa abakoze ibyaha bikomeye, abo bandi bagahanishwa gusubiza ibyo bibye, baba bakabije bakongererwaho n’imirimo ifitiye igihugu akamaro».

Leta y’Ubwongereza mu izina rya minisitiri wayo ushinzwe ubutabera ariko yamaze guhakana ko itazavanaho igihano cyo gufungwa ku bafatiwe mu bujura nk’uko Professor Andrew Ashworth abisaba.

Minisitiri Damian Green yagize ati « Ntabwo twamenya ibipimo by’ingaruka abajura batera zose, niyo mpamvu tuzarekera abacamanza uburenganzira bwabo busesuye, bakajya batanga ibihano bitewe n’uko buri kirego giteye ariko hatagize umujura wumva hakiri kare ko atazajya afungwa».

Ihuriro Howard League for Penal Reform rishinzwe kuvugurura amategeko mu Bwongereza ryabwiye BBC ko rigiye kwandikira abacamanza bose muri icyo gihugu rikabasaba kwisubiraho bagahumura amaso yabo, bakabona ko gufunga abajura ngo ntacyo bimarira uwibwe n’uwibye, ndetse ngo bihombya igihugu.

Umunyamakuru wa BBC ukurikirana amakuru y’ibijyanye n’amategeko avuga ko buri mwaka mu magereza y’Ubwongereza hafungirwa abantu bazira ibyaha by’ubujura bakabakaba ibihumbi 20, Leta ikabatangaho amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 230.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwibye agomba gufungwa kuko jail ni ishuli.

alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka