IBUKA iramagana umucamanza Theodor Meron

Umuryango IBUKA ushinzwe kurengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wamaganye icyemezo cy’umucamnanza Theodor Meron cyo gufungura Dr Ntakirutimana Gérard wari wakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uku kwamagana uyu Theodor Meron, Perezida w’urugereko rw’Ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kwakozwe n’umuryango IBUKA kuri uyu wa gatandatu tariki 03/2014 mu muhango wo kwibuka no gushyingura imibiri isaga ibihumbi 20 mu rwibutso rushya rw’akarere Nyanza.

Egide Nkuranga Visi perezida wa IBUKA yamagana icyemezo cy'umucamanza Theodor Meron.
Egide Nkuranga Visi perezida wa IBUKA yamagana icyemezo cy’umucamanza Theodor Meron.

Egide Nkuranga, Visi perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu agira icyo avuga kuri iki cyemezo cyafashwe n’uyu mucamanza cyo gufungura Dr Ntakirutimana Gerard yavuze ko ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko yongeraho ko hazakomeza kwamaganwa uwari we wese wayipfobya.

Yagize ati: “Umugabo witwa Theodor Meron mwumvise ibyo yakoze ejo bundi yarongeye arekura Dr Ntakirutimana kandi hari n’abandi nkawe bahamwa n’ibyaha bya Jenoside yagiye arekura” .

Umucamanza Theodor Meron wamaganwa kubera icyemezo cy'ifungurwa rya Dr Ntakirutimana Gérard.
Umucamanza Theodor Meron wamaganwa kubera icyemezo cy’ifungurwa rya Dr Ntakirutimana Gérard.

Mu izina ry’umuryango IBUKA yakomeje avuga ko ibi byemezo byo gufungura ba ruharwa bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorerewe Abatutsi mu Rwanda atari ubwa mbere binenzwe uyu mucamamza ariko ngo bizakomeza byamaganwe. Ati: “Mboneyeho umwanya wo kumwamagana ku mugaragaro n’ubwo duhora tubikora”.

Dr Ntakirutimana yari afungiye mu gihugu cya Benin nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya rwari rwamuhamije ibyaha bya Jenoside yakoreye Abatutsi mu bitaro bya Mugonero biri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye akagira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi baho muri Mata 1994.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka