Harifuzwa ko abazwiho ubunyangamugayo bakwishyura ingwate aho gufungwa by’agateganyo

Bamwe mu bunganira abantu mu mategeko batangiye gusaba ubutabera bw’u Rwanda gutekereza uburyo bwo korohereza abantu basanzwe bazwiho ubunyangamugayo, aho guhita babafunga iminsi 30 mu gihe bakekwaho icyaha ahubwo bakishyura ingwate.

Ibi barabitangaza mu gihe mu Rwanda hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abantu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko hakabaho abadahita bafungurwa cyangwa ngo bashyikirizwe ubutabera ugasanga n’umwaka ushize, n’ubwo inzego za leta zifite aho zihurira n’icyo kibazo zibyamaganira kure.

Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio, Radio ya Kigali Today Ltd, kuwa kane tariki 15/1/2015, cyahuje inzego zitandukanye z’ubutabera n’umutekano, umwunganizi mu mategeko, Me Patrice Nshimiyimana, yatangaje ko gushyiraho uburyo bw’ingwatwe byagabanya ibi bibazo.

Yagize ati “Mu rwego rwo kwirinda abantu bafungwa igihe kirekire ugereranyije n’icyo bafungwa baramutse bahamwe n’ibyaha. Hari ibyaha usanga amategeko ateganya ko ushobora no kuba urekuye umuntu atanze ingwate”.

Me Nshimiyimana avuga ko gutanga ingwate aho gufungwa by'agateganyo byakemura ikibazo cy'abavuga ko bafungwa igihe kirekire.
Me Nshimiyimana avuga ko gutanga ingwate aho gufungwa by’agateganyo byakemura ikibazo cy’abavuga ko bafungwa igihe kirekire.

Yunzemo ati “Ariko akenshi usanga inkiko badakunda kubyemera kandi itegeko rirabiteganya kandi ibindi bihugu usanga ari inzira imaze gutera imbere. Hari igihe itegeko usanga rivuga ngo umuntu ashobora guhanishwa igihano kigera ku myaka ibiri cyangwa ihazabu y’ibihumbi 500 cyangwa kimwe muri ibyo bibiri. Bivuze ko umuntu ufunze ashobora kuzaburana asaba gutanga ihazabu”.

Yakomeje avuga ko uretse abavoka batajya bibuka gukoresha ubwo buryo bwo korohereza ukurikiranwa, inkiko nazo zitajya zibyitaho kandi ari kimwe mu byakorohereza abantu kutamara igihe kirekire mu munyururu kandi ibyo bakurikiranyweho biri munsi y’igihe bafunzwe.

Me Nshimiyimana yatangaje ko hari igihe umucamanza asanga iminsi umuntu yafunzwe irenze igihano yari agenewe ariko nyuma y’igihe gito akongera agatabwa muri yombi bikamusaba kujya kwisobanura bwa kabiri ku cyaha kimwe.

Yasobanuye ko ayo makosa akenshi aturuka ku kutubahiriza amategeko agenga ifunga n’ifungura ry’iminsi 30 mu gihe umuntu agikurikiranwa.

Emmanuel Itamwa, umugenzuzi akaba n’umuvugizi w’inkiko, nta kintu kinini abitangaza ho ariko yemeje ko umuntu wafunzwe afite uburenganzira bwo gukurikirana umuntu wese wamufunze ku giti cye ariko atabyitiriye urwego urwo ari rwo rwose.

Umuvugizi w'ubushinjacyaha, Alain Mukuralinda yavuze ko mu Rwanda nta muntu ufunzwe mu buryo butemewe n'amategeko.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Alain Mukuralinda yavuze ko mu Rwanda nta muntu ufunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Alain Mukuralinda yabeshyuje ko mu Rwanda nta muntu ufunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, yemeza ko ahubwo abahari bose bitiranya itariki bahawe yo kuburanaho iri kure (muri 2016) no kuba bafunzwe binyuranyije n’amategeko.

Ati “Abantu bavugwa y’uko bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo ariko iyo minsi ikarenga wenda hakaba hari abacungagereza barengera bakaba batabafungura. Itegeko ryo muri 2004 ryazanye ikintu gishya mu mategeko y’u Rwanda kitari kiriho cyo kurega umuntu wagufunze bitemewe n’amategeko. Icyo gihe urega umuntu wagufunze mu rukiko ruri hafi yawe”.

Iki kibazo cyazamutse ubwo Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana yagendereraga Gereza ya Gasabo agasangamo bamwe mu bantu bavuga ko bamaze igihe kirekire muri gereza mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Me Nshimiyimana iyo asaba ko abakatiwe ni nkiko bari hanze inkiko batabakurikirana kandi bafite ibihano bahawe ubwoturagaya inkiko ko batabakurikirana.iminsi 30 bituma abacamanza bakora akazi neza

mucyo yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Me Nshimiyimana iyo asaba ko abakatiwe ni nkiko bari hanze inkiko batabakurikirana kandi bafite ibihano bahawe ubwoturagaya inkiko ko batabakurikirana.iminsi 30 bituma abacamanza bakora akazi neza

mucyo yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Me Nshimiyimana iyo asaba ko abakatiwe ni nkiko bari hanze inkiko batabakurikirana kandi bafite ibihano bahawe ubwoturagaya inkiko ko batabakurikirana.iminsi 30 bituma abacamanza bakora akazi neza

mucyo yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka