Hari ibyo Al Jazeera yatangaje ku ifatwa rya Rusesabagina bitakwitirirwa Leta y’u Rwanda - MINIJUST

Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) yamaganye amakuru yatangajwe na televiziyo y’Abarabu (Al Jazeera) ajyanye n’ikiganiro Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagiranye n’abajyanama be ku ifatwa rya Paul Rusesabagina.

Umunyamakuru Marc Lamont Hill wa Aljazeera ni we wakoze ikiganiro kitavuzweho rumwe
Umunyamakuru Marc Lamont Hill wa Aljazeera ni we wakoze ikiganiro kitavuzweho rumwe

Iyo televiziyo ivuga ko ifite amakuru kuri Minisitiri Busingye aganira n’abajyanama be, aho ngo yavugaga ko Leta yishyuye indege yazanye Paul Rusesabagina i Kigali, nyamara Leta y’u Rwanda yo ivuga ko Rusesabagina yizanye ku bushake ashutswe n’umupasiteri w’inshuti ye wamubwiraga ko bagiye i Burundi.

Al Jazeera kandi ivuga ko uretse ayo makuru yahawe na MINIJUST, yagiranye ikiganiro na Minisitiri Johnston Busingye ku bijyanye n’ifatwa n’ifungwa rya Paul Rusesabagina kuri uyu wa gatanu.

Itangazo MINIJUST yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare, rivuga ko ibyo biganiro Al Jazeera yerekanye bivuga kuri Minisitiri Busingye n’abajyanama be, bidasobanura ko Guverinoma y’u Rwanda ifite uruhare mu kuzana Paul Rusesabagina mu Rwanda.

Itangazo rya MINIJUST rigira riti “Minisitiri yemeje ko Guverinoma y’u Rwanda yafashije mu rugendo rwageze ku ifatwa rya Paul Rusesabagina i Kigali muri Kanama 2020, ni amakuru yari asanzwe azwi muri rusange kuva muri Nzeri umwaka wa 2020.

Uruhare rwa Leta y’u Rwanda rwanaganiriweho mu rukiko, ni uko itabwa muri yombi ngo ryanyuze mu mucyo kandi ryubahirije amategeko, nta gihe na kimwe uburenganzira bwa Rusesabagina bwigeze buvogerwa.”

MINIJUST ikomeza ivuga (muri iryo tangazo) ko Minisitiri Busingye yashimangiye ko ibiganiro hagati y’abaregwa n’ababunganira, harimo n’ababa bafunzwe by’agateganyo, amategeko y’u Rwanda ateganya ko bitagomba kugira aho bitangazwa.

Minisitiri Busingye (mu kiganiro yahaye Al Jazeera ) ngo yashimangiye ko ibikoresho byose byinjira muri gereza bibanza gusakwa nk’uko amabwiriza agenga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, abiteganya.

Itangazo rya MINIJUST rikomeza rivuga ko igihe Minisitiri Busingye yari amaze kumenya ko hashobora kuba harabayeho ibitubahirijwe mu kwezi k’Ukuboza 2020, yahise ategeka ko Rusesabagina asubizwa inyandiko ze ndetse na RCS igasabwa gutandukanya inyandiko z’ibanga n’izidakwiye kugirwa ibanga.

Itangazo rya MINIJUST rivuga kandi ko Minisitiri Busingye atigeze asobanura iby’iki kibazo mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, kuko yabonaga ko abunganira Rusesabagina bashobora kubigaragaza nk’inzitizi z’urubanza mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021.

Me Gatera Gashabana yabwiye urukiko kuri uyu wa gatanu ko umukiriya we afite ikibazo cyo kwamburwa ibyo afite iyo ageze muri gereza, bigatuma abamwunganira badakora umwanzuro w’urubanza.

Ibi ni byo Rusesabagina n’abamwunganira bavuga ko inyandiko z’uregwa zitagirwa ibanga kandi n’ubusanzwe nta kintu cyihariye ziba zibitse cyabangamira iburanisha ry’urubanza rwe.

Icyakora izi mpungenge gereza izishingira ku kuba hari inyandiko ngo yigeze gufatana Rusesabagina yoherejwe n’umukobwa we, yagaragazaga ko barimo gutegura kumutorokesha, ariko gereza ikaba yaraje kuyisubiza Rusesabagina.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020, Urukiko rwanzuye ko ruzabaza Gereza ya Nyarugenge niba ijya isaba Rusesabangina inyandiko aba yitwaje, kugira ngo ikibazo gikemurwe.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nge nkurikije inkuru ya mbere niyi ntaho bihuriye kuko bwana ministre yemeye ko bishyuye indege yamugejeje ikigali kwandika ibi birafasha iki keta nge mbona ministre yaradutanze ndakurahiye

Rugambwa yanditse ku itariki ya: 28-02-2021  →  Musubize

Nonese ko bavugango rusesabagian a yafashwe binyuranyije namategeko ko yaje mundege akagera ikigali haruwamuhohoteye abo bavuga gutyo nuko ibyo yakoze ataribo yabikoreye .ubutabera bwurwanda bukora kinyamwuga kandi burigenga.

Ndikumana david yanditse ku itariki ya: 27-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka