Hari ibihano bizasimbuzwa kurwanya isuri n’umwanda

Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje uburyo amategeko mashya ategeka benshi kwishyura amafaranga nk’igihano cyangwa gukorera Leta badahembwa, aho gufungwa.

Abakoraga imirimo nsimburansimburagifungo ni abafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakoraga imirimo nsimburansimburagifungo ni abafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yasobanuye ko ibyaha bizatuma umuntu akora imirimo nsimburagifungo gusa ari ibiri munsi y’imyaka ibiri y’igifungo.

Yagize ati "Ibi birimo nko konesha amatungo, kwimura imbibi z’umuturanyi wawe, guhutaza umuntu n’ibindi. Ushobora kuza ukansunika ukanancishamo urushyi ariko rutankomerekeje.

"Nibagutegeka kumara amezi atatu uza gukora isuku hano kuri Ministeri uramenye ntuzagire ubunebwe. Ushobora guhabwa igihano cyo gukora imirwanyasuri cyangwa ikindi cyo gukorera Leta udahembwa".

Ministiri w’Ubutabera avuga ko muri uko gukorera Leta abantu badahembwa, hazajya habaho gukora mu myanya ya bamwe mu bakozi bakoraga bahembwa.

Icyaha cyo gusebanya "Diffamation" nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano, aho uwagikoze azajya yumvikana n’uwo yagikoreye akamwishyura indishyi y’akababaro gusa.

Amategeko mashya yatowe n’andi yavugurwe muri uyu mwaka wa 2018, yakuyeho igifungo cya burundu y’umwihariko ndetse yorohereza umuntu ushaka gukuramo inda kuzajya abikorerwa na muganga atarinze kubisaba inkiko.

Ministiri Busingye akomeza asobanura ko uburyo bwo gufungira umuntu hanze ya gereza buzatangira gukoreshwa "mu byumweru bike biri imbere", aho imfungwa yambikwa akuma k’ikoranabuhanga kayibuza kurenga agace yashyizwemo n’inkiko.

Ministiri Busingye yasobanuye iby’ingingo zigize Igitabo cy’amategeko ahana zagabanijwe zikava kuri 766 zigasigara ari 335, kugira ngo izindi zigume mu mategeko ngenga asanzwe, mu rwego rwo kuyaha imbaraga.

Akomeza avuga ko habayeho kugabanya intera iri hagati y’ibihano, kugira ngo abantu babiri bakoze icyaha kimwe bose bahanwe kimwe cyangwa ibihano bibe byenda kungana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka