“Guhindura Guverinoma kwa Perezida ni ibintu bisanzwe no ku isi hose - Karugarama

Tharcisse Karugarama, ucyuye igihe muri Minisiteri y’Ubutabera, aratangaza ko abantu badakwiye kwibaza impamvu yakuwe muri Guverinoma. Yemeza ko impunduka muri Guverinoma ari ibintu bisanzwe iyo umukuru w’igihugu ashaka kongera imbaraga mu buyobozi.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 10/06/2013, mu gikorwa cy’ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye, Minisitiri Johnson Busingye. Hibazwaga na benshi, nyuma y’uko hari ibitangazamakuru byari byatangaje zimwe muu mpamvu zaba zarateye ugusimbuzwa kwe.

Karugarama wari umaze imyaka igera kuri irindwi ayobora Minisiteri y’Ubutabera yafashe umwanya wo gusezera ku bo yayoboraga. Yanafashe umwanya uhagije wo kwisegura ku bo baba bataragize imikoranire myiza ku mpamvu zitandukanye zijyanye n’akazi.

Yatangaje ko yizera ko imirimo ye yayikoze neza ariko na none yemera ko bishoboka ko hari aho yaba yarakoseje. Yavuze ko intege nke yagaragaje mu kazi yazitewe ko nawe ari umuntu, akavuga ko igihe cyose umuntu atangiye kunanirwa ashobora gusimbuzwa undi ushoboye akazi.

Yagize ati: “Perezida wa Repubulia aho aba hose ku isi ashyiraho abantu iyo yumva akorana nabo akanabavaniraho igihe ashakiye izo mpinduka ntizijya zibazwaho byinshi. Ni impinduka zikorwa na Perezida uwo ariwe wese.

“Nta gitangaza kirimo guhindura Cabinet. Njywe namushimira Perezida wa Repubulika kuko yampaye amahirwe yo kuyobora. Yampaye amahirwe yo gukorera igihugu ndagerageza. Ariko hari n’ababikora neza kundusha benshi.

“Ndi umuntu ukora amakosa, ndi umuntu ugira amafuti, ndi umuntu usanzwe. Umuntu ukora, arakora akagira n’ibyo ananirwa. Njyewe ndi umuntu usanzwe. Nta bumalayika ngiramo.

Igihe Perezida yumva ntagishoboye uko abyifuza aba akwiye kumpindura nta n’ubwo ndi uwa mbere navuze ko naje hano havuye abandi batanu.”

Minisitiri Busingye wamusimbuye, yatangaje ko yiteguye gukomeza gushyigikira igice cy’ubera, kugira ngo kirusheho gukomera kuko cyari gisanzwe kiri ahakora neza.

Ati: “Ubutabera bwo mu Rwanda bwari bumaze kugera ahantu hashimishije.

Icyo mvugira ko hashimishije ntago ari njye utanga ayo manota, icyo mvugira ko hashimishije ni uko isi yose cyangwa igice kinini cy’isi kizeye ko mu Rwanda hari ubutabera, kibivuga kinabigaragaza gishaka gukorana n’u Rwanda mu rwego rw’ubutabera.

Ibyo bigo biri gukora ako kazi, ni ibigo birimo Abanyarwanda ni ibigo biri ahangaha, ntekereza ko bikeneye gukomeza kubakwa.”

Bimwe mu bigize inyandiko Minisitiri Busingye yashyikirijwe muri raporo, harimo inshingano za Minisiteri n’iza Minisitiri by’umwihariko, ibyagezweho n’ibitaragezweho na raporo ku butabera muri rusange.

Musoni nawe yahererekanyije ubuyobozi na Minisitiri Mushya, Ford Mugabo

Protais Musoni ucyuye igihe muri Minisiteri ishinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yahererekanyije ububasha na Minisitiri mushya, Madamu Stella Ford Mugabo. Umuhango wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi.

Minisitiri ucyuye igihe, Protais Musoni, ahererekanya ububasha na Minisitiri mushya Stella Ford Mugabo.
Minisitiri ucyuye igihe, Protais Musoni, ahererekanya ububasha na Minisitiri mushya Stella Ford Mugabo.

Mu ijambo rye, Musoni yagize ati: “Aka kazi ni ideni igihugu kiguhaye, kuryishyura rero ni ugukorera abanyarwanda neza kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza.”

Yakomeje avuga ko MINICAF ifite inshingano zikomeye zijyanye n’itegura n’ishyirwamubikorwa ndetse n’ikurikirana rya gahunda zitandukanye za guverinoma.

Minisitiri mushya Stella Mugabo, yashimiye umukuru w’igihugu ikizere yamugiriye cyo kumuha inshingano nshya anizeza gukorana imbaraga zose kugirango agere ku nshingano yahawe.

Ati: “Nta gishya nzanye hano, ati ahubwo nje kubakira ku musingi Minisiti Musoni yatangiye kandi nziko kubufatanye bwanyu tuzagera kuri byinshi byiza.”

Minisitiri Busingye na Minisitiri Ford Mugabo barahiriye imirimo yabo imbere y’umukuru w’igihugu n’inteko ishingamategeko kuwa Gatanu ushize.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

N’ubwo ni ubutwari kuba uwari Ministre w’ubutabera KARUGARAMA avuga ko nawe ari umuntu byana shoboka ko hari n’abandi Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yabonamo ubushobozi, ni byo koko apana kwumva ariwowe kamara, Njye kuba abitekereza atya ndabibonamo ubutwari budasnzwe ndetse no gukunda igihugu kuko byose bikorwa kubera inyungu rusanjye.Ahubwo uyu musaza ni inararibonye, kandi mumyaka irindwi aho ubutabera buvuye n’aho bugeze nikure cyane , yarakwiye kugororerwa , ibitaragenze neza akabibarirwa,n’intungane bwira icumuye karindwi. Busingye nawe ni umugabo kandi arashoboye twizeye ko azakomerezaho ndetse akazana n’utundi dushya ubutabera bwacu bugakomeza kugirirwa ikizere.

Jeanne yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ngayo nguko. Ivugurura muri cabinet ni ngombwa. si ba mwe bavukanye imbuto hari n’abandi bashoboye nabo bakeneye kubaka igihugu cyabo. Karugarama na Musoni nibategereze, hari icyo bashobora kugenerwa kuko barakoze. Time will tell.

alias yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Ubundi uretse ikintu gisa n’ikimenyane ukabona hari abantu basimburana muri za ministeri cg mu buyobozi ukagira ngo koko hari abavkanye imbuto yo kuyobora abandi bavukana imizi yo kyoborwa...Ntibyumvikana ukuntu Muganga ayobora amashuri ni agahomamunwa...burya Ministeri cg ikigo iki ni iki nibuze ugikuriye yagombye kuba yarize ibijyanye na Ministeri yoherejwemo..kuko burya umuntu iyo aciye mu ishyamba atazi acamo n’inkoni atazi,,,abasaza baakuru bacu bari ibintu kabisa...Mu burezi yagombye kuba impuguke muri uwo murimo...kwa mUganga...mu Finance...agronomie...relation internationale...mbese akaba azi ibihebera n’icyo abona yakwitaho muri ubwo butumwa aba yahawe.

SIYO yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Mwiriweho nanjye nunze mu rya Sylvain ndibaza ko mukwiye guhindura ibyanditswe muri iyi nkuru kuko uko byatangajwe ku iradiyo Karugarama yasimbujwe Busingye ntabwo rero yeguye mubirebe neza ! Murakoze

mujyanama yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Bavandimwe banyamakuru. Rwose mujye mugerageza mwandike ibiba byavuzwe cyangwa byabaye cyangwa se mwandike ko ibyo muvuze ari igitekerezo cyanyu. Ndagira ngo ngaruke kubyo mwanditse ngo " Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 10/06/2013, mu gikorwa cy’ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye, Minisitiri Johnson Busingye. Hibazwaga na benshi, nyuma y’uko hari ibitangazamakuru byari byatangaje zimwe muu mpamvu zaba zarateye ukwegura kwe" Karugarama yareguye?

Sylvain yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Ibi ni ibintu byiza cyane aho abakozi basimbura abandi. Ikibazo gusa gisigaye mu burezi aho Biruta Vicent (Dr. Muganga) uburezi amaze kubutera urushinge rw’amazi n’ikinya ubwo rero ntumbaze uza kubuvura uwo ari we. Za kaminuza zo zaminutse zigana aharindimuka aho bukera ba Acting Rectors baraziroha mu manga na UR itaraza. Dore barakora bavanamo ayabo nk’abacancuro Perezida atabare arebe ko haboneka umuntu wagarura ubuzima muri MINEDUC Agakora reannimation.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Bariya basaza ndabemera kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wari wabahaye umwanya wo gukorera igihugu turamushimira ko yari yaduhaye abasaza beza b’abakozi kandi buzuye ubuntu n’ubunyarwanda. Imana ibakomeze kandi ihe igihugu cyacu amahoro n’umugisha.

Muhoza yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka