Gisagara: No mu rwego rw’ubutabera ngo habayeho kwibohora

Abaturage bo mu karere ka Gisagara baravuga ko bishimira intambwe igaragara yatewe mu rwego rw’ubutabera, aho basigaye bakemurirwa ibibazo badasiragijwe cyangwa ngo hakore ikimenyane na ruswa.

Abagana urwego rw’ubutabera mu karere ka Gisagara barashima ibimaze kugerwaho mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye aho bavuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo umuntu yashakaga kugana urukiko byamusabaga gushaka umuntu ujijutse uzamuyobora kandi uwo muntu ntiyabikoreraga ubuntu.

Nyiramucyo Claudine, umwe mu bakemuriwe ikibazo n’urukiko rw’ibanze rwa Ndora muri aka karere ati “Mbere se ko umuntu kugirango akemurirwe ikibazo yabanzaga gushaka umuntu uzwi anyuraho cyangwa agatanga ruswa, none ubu rwose bica mu mucyo nta buriganya no gusiragizwa”.

Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Ndora, Rubayiza Michel, avuga ko hari byinshi bimaze guhinduka mu nkiko ugereranyije na mbere, aho avuga ko ubu bamaze kugera ku bikoresho bijyanye n’igihe birimo nk’ikoranabuhanga aho umuntu ashobora gutanga ikirego cye atarinze kuza ku rukiko.

Ikindi cyagezweho ubu ngo ni abakozi bafite ubumenyi buhagije ku buryo abaturage batagikererezwa mu manza cyangwa ngo umuntu azakemurirwe ikibazo ari uko abanje gutanga ruswa kandi ari uburenganzira bwe kubona iyo serivisi.

N’ubwo hakozwe byinshi mu rwego rw’ubutabera kandi bishimwa, Rubayiza Michel ukuriye urukiko rwa Ndora avuga ko hakiri byinshi byo gukora kugirango imikorere irusheho kunoga.

Icyo asaba abaturage ni ukugira umuco wo kwemera imyanzuro itangwa n’inkiko kuko ngo hari abasiragira mu nkiko kandi ibibazo byabo byarakemuwe ariko ntibemere ko batsinzwe urubanza.

Ati “Abanyarwanda bazwiho gukunda kuburana cyane, icyo tubasaba ni ukujya bemera ibivuye mu rubanza, kuko usanga hari abahora mu mayira no mu nkiko kubera kutemera imyazuro yatazwe, banaga gutsindwa”.

Kimwe mu by’ingenzi byagezweho n’inkiko bishimwa n’abaturage ni inzu z’ubujyanama mu by’amategeko zabashyiriweho muri buri karere, zizwi cyane nka MAJ, zibafasha kubona ibyangombwa byo mu nkiko batavunitse, ndetse zikabafasha no gukemura ibibazo bijyanye n’imanza bitarinze kugera mu nkiko.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka