Gisagara: Abunzi barasaba koroherezwa itumanaho ribafasha mu kazi kabo

Abunzi bo mu karere ka Gisagara baravuga ko bakunze guhura n’imbogamizi y’itumanaho hagati yabo igihe bafite guhura, ndetse bikanabagora kugera hamwe na hamwe mu ho baba bagomba gukemura ibibazo, bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha kugirango akazi kabo kanoge.

Inzego z’abunzi zagiye zishyirwaho guhera mu tugari kugirango zijye zifasha abaturage igihe hari abafitanye ibibazo, zikabafasha gukemura ibibazo byabo mu bwumvikane, byaba ari ibigomba kujya mu mategeko bakagirwa inama z’uko babyifatamo.

Munyaneza Franҫois umwunzi mu kagari ka Kibirizi umurenge wa Kibirizi, ati “urabona turi abaturage muri iki cyaro, abantu bose rero dukorana siko bafite itumanaho, biratugora rero igihe dufite nko guhura hari abo udashobora kubona utunguye kuko kubageraho bitaba byoroshye nta telefoni bafite, ibyo bikatudindiza”.

Aba bunzi bavuga ko baramutse bafashijwe nko kubona telefoni buri umwe ku buryo igihe bamushakiye bamubona byabafasha, bakavuga kandi ko icyo gikemutse bagira icyizereko n’ingendo zazoroshywa wenda bagahabwa amagare azajya abafasha.

Akazi k’abunzi kagaragara mu baturage kuko batuma amakimbirane akunze no kuvamo amahane ahosha; nk’uko byemezwa na Habimfura Joseph waguze ubutaka butari bwumvikanyweho n’abavandimwe havamo amakimbirane ariko nyuma afashwa n’abunzi maze ikibazo kirakemurwa.

Ati “Nagiranye ikibazo n’abo twari twaguze isambu biba birebire ariko abunzi baza kudufasha baratwumvikanisha ubu ikibazo cyarakemutse kandi tutarinze kugera mu manza zindi”.

Jacques Kabogora uyobora umurenge wa Kibirizi avuga ko ikibazo cy’itumanaho cyizwi kandi ko bakomeza kubakorera ubuvugizi. Ku kijyanye n’ingendo avuga ko kitaraba imbogamizi cyane kuko iyo hari aho bagomba kujya kure umurenge ubafasha kandi akabizeza ko buke buke byose bizagenda bikemuka uko ubushobozi buzajya buboneka.

Mu karere ka Gisagara abunzi batorwa muri buri murenge na buri tugari tugize imirenge, mu kagari kamwe hakaba hatorwa abunzi bagera kuri 12.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka