Cumi na batanu bagaragarije Kagame ko bangirijwe ibyabo bagiye kwishyurwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko bitarenze Nzeri 2019, abantu 15 bagaragarije Perezida Kagame ko bangirijwe ibyabo muri 2013, bazaba bamaze kwishyurwa.

Mugambira ageza ikibazo cye kuri perezida Kagame muri Gashyantare 2019
Mugambira ageza ikibazo cye kuri perezida Kagame muri Gashyantare 2019

Aba 15 bangirijwe imitungo hatunganywa igishanga cya Cyogo muri 2013.

Apollinaire Mugambira wavugiye bagenzi be ubwo Perezida Kagame yagendereraga abatuye i Nyamagabe tariki 26 Gashyantare 2019, yamubwiye ko babariwe bagakomeza kureregwa, bakaba bari batarishyurwa.

Icyo gihe Perezida Kagame yamubwiye ko umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yacyumvise kandi agiye kugikurikirana, undi na we amubwira ko atizeye ko azagikemura kuko abayobozi bahora bababeshya, hanyuma Perezida amubwira ko na we namubeshya kazamubaho.

Icyo gishanga gitunganywa, Mugambira we ubwe ngo yangirijwe ibiti 643, ariko ibyo yari yabariwe n’akarere mbere byari 447, agomba kwishyurirwa amafaranga abarirwa muri miliyoni ebyiri. 196 bisigaye ngo yabwiwe ko agomba kubiregera bundi bushya.

Ubwo umuvunyi mukuru yagendereraga abatuye mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yabwiye abaturage bari bahateraniye na Mugambira arimo, ko bitarenze Nzeri 2019 aba 15 bazaba bamaze kwishyurwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, abwira Mugambira, na we ufite micron, ko ikibazo cye na bagenzi be kigiye gukemuka
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, abwira Mugambira, na we ufite micron, ko ikibazo cye na bagenzi be kigiye gukemuka

Yagize ati “Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka twatangiye ejobundi ku itariki ya 1 Nyakanga, harimo n’amafaranga yo kwishyura abaturage bagaragajwe na komisiyo y’inama njyanama yari yashyizweho.”

Bose hamwe bazishyurwa amafaranga abarirwa muri miliyoni 14 n’ibihumbi birenga 240.

Meya Uwamahoro kandi avuga ko n’ibindi bibazo abaturage bagejeje kuri Perezida Kagame ubwo yagendereraga akarere ka Nyamagabe bageze kure babikemura.

Muri byo harimo icy’umuturage wo mu Murenge wa Gatare wari wamubwiye ko yatwawe inka 14. Ubu bamaze kumugaruriza umunani.

Hari n’umubyeyi wo muri Gasaka wari wavuze ko imodoka yamugongeye umwana ntiyishyurwe, ariko ngo baje gusanga yarishyuwe, ubu bakaba bari kumuganiriza kugira ngo abashe kubyumva.

N’uwari wavuze ko ubutaka bwe bwubatsweho ibiro by’umurenge wa Tare akaba yari atarishyurwa na we ubu ngo yarishyuwe.

Umuyobozi wa Nyamagabe, Perezida Kagame na minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu n'abandi bayobozi
Umuyobozi wa Nyamagabe, Perezida Kagame na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’abandi bayobozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka