Byimana: Uburwayi bwa Baribwirumuhungu bwatumye urubanza rusubikwa

Urubanza rwa Baribwirumuhungu Steven na bagenzi be batatu, bakurikiranweho icyaha cyo kwica umuryango w’abantu batandatu mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango rwagombaga kuburanishwa kuwa 27/01/2015 rwarasubitswe.

Impamvu y’isubika ry’uru rubanza yatewe n’uko ufatwa nk’ipfundo muri ubu bwicanyi ariwe Baribwirumuhungu wiyemerera ko ari wishe aba bantu yari arwaye malariya, aho afungiye muri Gereza ya Nyanza, ubu burwayi bukaba aribwo bwashingiweho hafatwa umwanzuro wo gusubika urubanza kuko ari imwe mu mpamvu zumvikana kandi bwemezwa na muganga ubifitiye ububasha.

Baribwirumuhungu (iburyo) ubwo yagezwaga imbere y'urukiko yemeye ko ariwe wishe umuryango wa Ngayaberura.
Baribwirumuhungu (iburyo) ubwo yagezwaga imbere y’urukiko yemeye ko ariwe wishe umuryango wa Ngayaberura.

Kuwa kabiri tariki ya 27/01/2015, mu masaha ya saa tatu mu Murenge wa Byimana ahabereye icyaha niho aba baregwanwa na Baribwirumuhungu batatu aribo Simbarubusa Leonidas, Uwayisenga Livine na Mugemanyi Tito bari bagejejwe imbere y’ubucamanza bwari buyobowe na Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Adolphe Udahemuka.

Baribwirumuhungu na bagenzi be bashinjwa kwica umuryango w’abantu batandatu barimo abana batanu na nyina ubabyara bo mu Murenge wa Byimana ari naho urubanza rwabereye.

Ibi byaha byamenyekanye tariki ya 02/08/2014 aho bane bahise batabwa muri yombi, ariko Baribwirumuhungu akaba ari wemera ko yishe aba bantu mu gihe babiri bareganwa nawe bo bahakana ibyo baregwa, naho uwari umuhishe wanamufashije guhindura amazina akaba abyemera ariko agahakana ko yari azi umugambi wa Munywanyi we Baribwirumuhungu.

Mugemanyi n'Uwayisenga bashinjwa ubufatanyacyaha na Baribwirumuhungu ariko barabihakana.
Mugemanyi n’Uwayisenga bashinjwa ubufatanyacyaha na Baribwirumuhungu ariko barabihakana.

Uretse Baribwirumuhungu Steven wemera icyaha cy’uko ari we wishe abo bantu utabashije kwitaba urukiko kubera impamvu z’uburwayi, abandi bari babashije kwitaba urukiko barimo Simbarubusa Leonidas wamuhishe akanamufasha guhindura amazina, Uwayisenga Livin na Mugemanyi Tito bafatanywe ikote ririho amaraso. Undi wari witabye urukiko ni NGAYABERURA Sylvestre wiciwe umuryango uregera indishyi.

Baribwirumuhungu yishe uyu muryango nyuma yo gutoroka gereza ya Nyanza aho yari asanzwe afungiye icyaha cyo kwica umunyonzi ndetse yarakatiwe imyaka 20 y’igifungo, ari naho yamenyaniye na Ngayaberura ubwo bari bafungiye muri gereza ya Mpanga i Nyanza.

Biteganyijweko uru rubanza ruzasubukurwa tariki ya 24/03/2015.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka