Bimwe mu bibazo bijyanywa mu nkiko bizajya bicyemurirwa mu nama y’umuryango

Abitabiriye umwiherero w’u rwego rw’ubutabera mu Rwanda, bavuga ko kugira ngo umubare w’ibirego bijya mu nkiko bigabanuke hakwiye kuboneka ubundi buryo bucyemura ibibazo biboneka mu muryango Nyarwanda.

Isabelle Kalihangabo umunyamabanga uhoraho muri Ministere y’Ubutabera, yatangaje ko hakwiye ubundi buryo bwo gucyemura ibibazo no gutanga ubutabera bitanyuze mu nkiko gusa.

Minsitiri w'ubutabera, Johnston Busingye na Minisitiri w'Umutekano, Musa Fazil ni bamwe mu bayobozi bitabiriye umwiherero w'urwego rw'Ubutabera mu karere ka Rubavu
Minsitiri w’ubutabera, Johnston Busingye na Minisitiri w’Umutekano, Musa Fazil ni bamwe mu bayobozi bitabiriye umwiherero w’urwego rw’Ubutabera mu karere ka Rubavu

Hashingiwe ku mibare y’imanza zagejejwe mu nkiko 2013-2014 Minisiteri y’ubutabera ivuga ko bimwe mu bibazo by’imiryango byagombye kujya bicyemurirwa mu nama z’umuryango naho ibirebana n’akazi bigacyemurwa n’inzego zishinzwe imirimo aho kujya mu nkiko.

Mu mwaka wa 2013-2014 ibibazo byakiriwe mu nkiko byari 85.124 mu gihe abunzi bacyemuye ibibazo 102,758 kuva 2012kugera 2014 nyamara ngo izindi nzego za Leta nka Perezidansi, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisitiri y’Ubutabera, Umuvunyi, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Ubugenzuzi bw’umurimo, Komisiyo y’abakozi ba Leta nazo zagiye hari ibyo zifasha kuva mu nzira.

Mu bibazo byagejejwe mu nkiko hari ibyafashijwe n’urwego rushinzwe kunganira abatishoboye MAJ batanze ubufasha ku bibazo 20.748, na bwo bikaboneka ko ibirarane by’imanza bikiri ku mubare mu nini kuburyo hagomba gushaka ubundi buryo ibibazo bigana inkiko byagabanuka.

Minisitiri Ubutabera ivuga ko zimwe mu mpamvu zituma abacamanza batarangiza imanza zibagezwaho ari ubwinshi bw’imanza, ibi bigatuma bahura haboneka imvune ku bacamanza, kubura umwanya w’amahugurwa, ubushakashatsi no guteza imbere ubucamanza bikagira ingaruka yo gutinda kw’imanza, kudashimisha abaturage.

Iki kibazo Minisitere y’Ubutabera igaragaza kutarangiza imanza ku gihe bigira ingaruka ku baturage nko kuzenguruka mu nzego nyinshi, kuba imanza zitarangira kubera ubujurire bwinshi, kumara igihe kinini abantu basiragira mu manza batari mu mirimo yabateza imbere, kugonganisha inzego zishobora gufata ibyemezo bivuguruzanya.

Minisitere y’Ubutabera ivuga ko hakwiye kubaho inama y’umuryango ikazajya icyemura ibibazo bijyanye n’umuryango nk’amakimbirane ashingiye ku butaka, indezo, ubutane kimwe n’ibyaha bitari inshinjabyaha.

Ubu bufasha bwajya butuma hari ibibazo bicyemuka bitabanje kujya mu nkiko ahubwo ababifite bakagirwa inama kimwe no kubunga byagorana bikajya mu nteko y’abaturage izajya yibanda ku bibazo by’amakimbirane bitakemuwe mu nama y’umuryango, ibibazo byabaye hagati y’abaturanyi, abafitanye ibyo bahuriyeho bapfa nk’amasezerano, kandi buri bibazo bikazajya byandikwa mu ikayi.

Uburyo bwo gukoresha ikayi y’umuryango yandikwamo ikibazo n’umwanzuro wafashwe n’inama y’umuryango cyangwa inteko y’abaturage kugira ngo harebwe uko ikibazo cyacyemuwe. Bikazafasha gucyemura ibibazo mu buryo bwihuse, bikongera imbaraga mu mibanire itarimo amakimbirane, kandi bigafasha mu kuyakumira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

inama y’umuryango yaba ari ingenzi pe, ababishinzwe batwigire uko yashyirwaho kandi ikanagira uko ikora maze aho kwihitira kugana inkiko ibibazo bigakemuka bitararenga umutaru

mutamba yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka