Bagejejwe imbere y’ubutabera bw’Ubudage baregwa gukorana na FDLR

Abagabo batatu bazwi ku mazina Bernard T., Félicien B. na Jean Bosco U. bagejejwe imbere y’ubushinjacyaha mu gihugu cy’Ubudage kuri uyu wa kabli taliki 11/06/2013 bakurikiranyweho gukorana n’umutwe wa FDLR ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi, gufata abagore ku ngfu no guhungabanya umutekano.

Aba bagabo batawe muri yombi mu Ukuboza 2012 mu gihugu cy’Ubudage bashinjwa baregwa uruhare rwabo mu gushinga ishami rya FDLR mu gihugu cy’Ubudage muri 2011, bakaba bafatwa nk’abantu bari bakomeye muri FDLR ku mugabane w’Uburayi.

Muri aba batatu uwitwa Bernard T. we aregwa no kwingiza amategako y’Ubudage mu gutanga amafaranga abacyekwaho icyaha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka