Amategeko avuga iki ku mwana wasambanyije undi mwana?

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 27/09/2018, rifite ingingo 335.

Ni byiza ko umenya neza ibirimo kugira ngo usobanukirwe ibyo ushobora gukora bikaguteza ibibazo.

Mu rwego rwo gufasha abasomyi bacu gusobanukirwa amategeko, kuri iyi nshuro turabaganirira ku cyaha cyo gusambanya umwana, ariko ku mwana wasambanyije undi mwana n’ubwo bitatubuza no kujya ku bindi byiciro n’icyo amategeko ateganya.

Abantu bamwe bajya bavuga ngo umwana yafashwe ku ngufu nyamara ntabwo ari byo ahubwo imvugo iboneye mu mategeko ni ugusambanya umwana.

Gukorana imibonano mpuzabitsina n’ibifitanye isano na yo n’umuntu utarageza ku myaka 18 byitwa gusambanya umwana. Byitwa gufata ku ngufu iyo ibi byaha bikorewe umuntu ufite imyaka cumi n’umunani kuzamura cyangwa se bishobora no kwitwa gusambanya ku gahato bitewe n’uburyo icyo cyaha cyakozwemo.

Impamvu ni uko ku muntu mukuru bishobora gukorwa yabyemeye cyangwa yabyanze. Iyo yabyanze byitwa gufata ku ngufu ariko ku mwana nta na kimwe kuko nta n’ubwo afite n’ububasha bwo kwemera ikintu imbere y’amategeko.

Mbere bajyaga bafata ko igikorwa cyo gusambanya umwana cyabaye iyo habaga habayeho kwinjiza igitsina mu gitsina cy’umwana ariko ubu ntabwo ariko bimeze dukurikije ibiri mu ngingo ya 133 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, hari ibindi bikorwa byakorerwa ku mubiri w’umwana bikitwa ko yasambanyijwe.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2º gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Urukiko rw’ikirenga mu rubanza No RS/INCONST/SPEC 00005/2020/SC-RS/INCONST/SPEC 00006/2020/SC 1 rwaregewe, rwemeje ko igika cya 3 cy’ingingo ya 133 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, agace kavuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha, kanyuranyije n’ingingo ya 29, n’iya 151 z’Itegeko Nshinga; ako gace kakaba nta gaciro gafite.

Umwana wasambanyije undi mwana ahanwa ate?

Ahangaha turatanga urugero rw’abana babiri umwe yasambanyije undi bombi batarageza ku myaka 18.

Aha turacyari muri ya ngingo ya 133, aho bahereye mu cyiciro cy’abana bafite imyaka 14 ariko batarageza kuri 18.

Aha itegeko rivuga ko iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) kugeza ku myaka itarenze cumi n’umunani (18) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14) uko yabikora kose n’iyo yaba atakoresheje agahato cyangwa ikiboko, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’itegeko iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Arahanwa ariko agahanwa hagendewe ku bihano bitangwa ku batarageza imyaka y’ubukure kuva ku myaka 14 kugeza ku mwana utarageza ku myaka 18 (minor), ni na cyo gihano gitangwa ku mwana wasambanyije undi iyo bari mu cyiciro cy’imyaka 14 kugeza ku myaka itarenze 18 iyo yabikoze akoresheje ikiboko cyangwa ibikangisho.

Iyi ngingo ya 54 y’itegeko iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ibijyanye n’impamvu nyoroshyacyaha (Mitigating circumstances) aho abakoze ibyaha batarageza ku myaka 18 bashobora koroherezwa ntibahanwe nk’abantu bakuru. Dore ibihano itegeko riteganya kuri bo:

Ahabwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu.

Ahabwa igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu. Urugero rw’igihano kizwi twatanga kugira ngo byumvikane neza, iyo yagomaba wenda guhanishwa gufungwa imyaka 20 ahabwa kimwe cya kabiri cy’igifungo gihwanye n’imyaka 10.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa icyitso iyo cyari gifite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko kitarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga.

Ese abana baramutse bari munsi y’imyaka 14 bose bo byagenda gute? Iyo abana batarageza ku myaka 14 nta bihano biteganywa kuko abana ntabwo baba bakageze ku myaka 14 ari yo myaka y’uburyozwe bw’ibyaha ( criminal responsibility) mu mategeko.

Aha ni ho dusoreje ingingo twabaganirizagaho ijyanye n’uko umwana wasambanyije undi ahanwa imbere y’amategeko. Uretse abana bashobora gusambanya abandi aho twabonye na bo ko hari uburyo bahanwamo, abantu bakuru namwe mwirinde gusambanya abana kuko ingaruka zabyo murazibonye. Mwirinde kandi no guhishira umuntu wese wasambanyije umwana kuko iyo agaragaye na we amategeko amuhana kimwe nk’uwasambanyije umwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urakoze nawe kunganira Kigalitoday.com.Ese imana yo ibona gute icyaha cyo gusambana?Icyanga urunuka.Nicyo cyarimbuje Sodoma na Gomora.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

gisensi yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

Mwaramutse neza Kigali today, ni byiza ko igihe mugiye kwandika inkuru zirebana n’amategeko mwajya mwegera abanyamategeko bakabaha update aho kugira ngo muhe abasomyi bimwe bitaribyo: Urugero Icyaha cyo gusambanya unwana ntago ingingo mwakoresheje igikoreshwe ahubwo yahinduwe n’iri tegeko "Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019
Itegeko rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri
rusange ………, aho hakoreshwa ingingo ya 4 yaryo mwayisoma mukaza gukora updates, ikindi nta cyaha kibaho kitwa gufata ku ngufu nkuko mwabyanditse, ahubwo, icyaha cyitwa " Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato" Murakoze

Benon yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka