Amashimwe ni yose kuri Kizito na Ingabire Victoire bakijijwe Gereza

Bagisohoka muri Gereza ya Mageragere, umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire bashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu by’umwihariko Perezida Paul Kagame.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, ni bwo Kizito na Ingabire Victoire basohotse muri Gereza ya Mageragere.

N’ubwo buri wese yasohotse ukwe ariko bose bari bahuriye ku mashimwe atagira ingano ndetse n’amarangamutima y’imbabazi bahawe na Perezida Kagame.

Kizito Mihigo yatangaje ko yizeye ko aziyunga n’ubuyobozi bw’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Kagame.

Kizito Mihigo yababariwe igihano cy'imyaka 10 yari yarakatiwe
Kizito Mihigo yababariwe igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe

Kizito wari ufungiye kugambanira igihugu, yabitangarije abanyamakuru nyuma y’iminota mike arekuwe.

Ingabire Victoire we yashimye Perezida Kagame ko yumvise icyifuzo cye agahabwa imbabazi. Na we yemeje ko yari yizeye imbabazi za Perezida Kagame nk’umuntu yari asanzwe aziho kugira impuhwe.

Yanavuze ko muri gereza yahasanze ubumuntu atakekaga, ati "Ndashimira inzego z’ubutabera, abashinzwe imfungwa kuko aho twari turi bubahiriza ubumuntu."

Ingabire Victoire yereka abanyamakuru icyemezo cyo gufungurwa
Ingabire Victoire yereka abanyamakuru icyemezo cyo gufungurwa

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’amagereza, Rwigamba G, yemeje ko Ingabire na Kizito banditse basaba imbabazi, kandi bakumvwa kuko baranzwe no kwitwara neza mu myaka bari bamaze mu gihano.

Kizito na Ingabire barekuwe hamwe n’abandi basaga 2138, bahawe imbabazi na Perezida Kagame, nk’uko byatangarijwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu.

Inabire na Kizito baganiriye n'abanyamakuru nyuma yo kurekurwa
Inabire na Kizito baganiriye n’abanyamakuru nyuma yo kurekurwa
Bamwe mu bandi bahawe imbabazi nabo bahise bazinga utwabo barataha
Bamwe mu bandi bahawe imbabazi nabo bahise bazinga utwabo barataha

Kureba andi mafoto y’irekurwa ryabo kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

koko nyakubahwa Paul Kagame umukuru w’igihugu cyacu n’tmuhunga kuko arashishoza kdi agakora kumvikana n’abaturarwanda ayabora kubyo yumvishe kdi yabonye tumushimire kubwimbabazi n’impuhwe zagize kdi tugumye gukora ibyaduteza imbere aho gukora ibyasubiza igihugu cyacu!

Ntakirutimana Eric [bukue.Gasharu] yanditse ku itariki ya: 8-10-2018  →  Musubize

nibyiza pe

alias yanditse ku itariki ya: 24-09-2018  →  Musubize

Kagame yakoze ibintu byiza, ntanubwo tuzamukura kubu perezida! turongera kujya guhindura itegeko nshinga azayobore ubutavaho!

Ale yanditse ku itariki ya: 16-09-2018  →  Musubize

Perezida burya ni umubyeyi pe, ukurikije ibyaha baregwa kubaha imbabazi byari bigoye, bisaba umuntu ufite umutima ubabarira nka President!

Alice yanditse ku itariki ya: 15-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka