Amajyepfo: Haracyagaragara amakimbirane ashingiye ku mitungo avamo n’impfu

Bamwe mu baturage bo muri tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyepfo baragagaraza ko amakimbirane ashingiye ku mutungo akunze guterwa n’inda nini yo kwikunda ndetse no kudaha agaciro ibitsina byombi ku mutungo.

Ibi bibazo by’amasambu bitera impfu za hato na hato ndetse n’imanza zidashira ku miryango, gusa gahunda yo kubarura ubutaka ikaba ariyo yitezweho umuti kuri iki kibazo.

Usanga imbarutso y’ibibazo bimwe ari ukurengera undi, ugushaka kwiharira isambu cyangwa kurutishanya abaragwa nk’uko bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga na Kamonyi babivuga.

Kayisire utuye mu murenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi avuga ko bakunze kubona ikibazo cy’abantu bagirana amakimbirane kandi ku buryo bukomeye. Ati: “igitera amakimbirane ni abavandimwe bapfa amasambu ndetse akenshi usanga bituruka ku kibazo cy’ababyeyi batanga iminani isumbana ku bana”.

Amakimbirane menshi ashingira ku mitungo y'ubutaka.
Amakimbirane menshi ashingira ku mitungo y’ubutaka.

Abandi bavuga ko iki kibazo cy’amakimbirane giterwa na none n’abantu batanyurwa. Uwitwa Beata ati: “bose ni inda mbi usanga abantu baba bafite amatiku menshi ariko biba bishingiye ku masambu”.

Ibi ntibigaragara gusa muri aka karere ka Muhanga na Kamonyi kuko hirya no hino mu gihugu usanga imiryango imwe n’imwe ipfa amasambu, ibi bikurura inzangano mu miryango ndetse bikagera no mu baturanyi.

Nubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kigerageza gukemura iki kibazo buri wese yandikisha akanabaruza ubutaka bwe, bamwe baracyapfa amasambu bakanicana.

Kugirango amakimbirane ashingiye ku butaka ndetse n’amasambu kibashe kugabanuka ndetse no gucika burundu birasaba ko uruhare rw’ababyeyi mu kuraga cyangwa gutanga umunani habaho kureshyeshya abo bireba.

Umukozi mu kigo cy’ ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro (IRDP) Ferijamaye Athanase, avuga ko usanga ibibazo byinshi biherereye mu muryango, aho usanga aya makimbirane adacika kubera ubucye bw’ubutaka bikomotse ku mategeko yaje asimbura uburyo gakondo ariko kandi akaba avuga ko gahunda yo kubarura ubutaka hari icyo izakemura.

Ati: “ubwo buryo bwo gusimbuza gakondo ubugezweho si ibintu byahita byumvikana ku baturage, ahubwo bizafata igihe”.

Mu rwego rwo guca amakimbirane ashingiye ku butaka no gutuma habaho uburyo bwiza kandi burambye, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho politiki y’igihugu y’ubutaka ndetse n’Itegeko Ngenga rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda.

Ikigereranyo cy’ubutaka kuri buri muryango ni hegitari 0.60 mu gihe 25% by’abaturage bafite hasi ya hegitari 0.5 n’abandi benshi badafite na buto.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka