Amafaranga yo gutanga ikirego mu nkiko agiye kwiyongera

Leta y’u Rwanda igiye kongera ikiguzi cy’amafaranga yishyurwa n’umuturage ugiye gutanga ikirego, amafaranga agiye kwikuba inshuro zigera kuri 12 zose. Iri teka rya minisitiri rikazatangira gukurikizwa igihe rizaba ryatangajwe mu Igazeti ya Leta.

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko impamvu yo kongera ayo mafaranga ari uko Leta imaze kubaka ubutabera buboneye, ikanubaka inzego ku buryo bufatika, bityo ngo umuturage yajyaga ahenda Leta ku mafaranga yishyuraga mu gutanga ikirengo.

Ibi ni ibyemerejwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye tariki 17/ 01/2014 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gikurikira iyo nama, cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20/1/2014, Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, yasobanuye ko iteka rya minisitiri rigena amafaranga atangwa mu manza, ari naryo ryongeye ingwate y’amagarama n’uko ibiciro bigiye guhinduka.

Umuturage watangaga ikirego mu rukiko rw’ibanze yatangaga imbube y’amafaranga (ay’urubanza n’ay’ingwate) 2,000 ariko ubu azajya atanga 25,000. Mu rukiko rw’isumbuye yatangaga 4,000 Rwf ariko ubu azajya atanga 50,000 Rwf.

Mu rukiko rukuru, umuturage yatangaga 6,000 Rwf ariko azajya atanga 75,000 Rwf. Mu rukiko rw’ikirenga yatangaga 8,000 Rwf ariko ubu azajya atanga 100,000 Rwf.

Ubwiyongere bw’aya mafaranga buranasobanura ko yose azajya yinjira mu isanduku ya Leta, bitandukanye n’ibyari bisanzwe, aho umuntu wayatangaga nk’ingwate, yatsinda urubanza akayasubizwa na Leta.

Ibisobanuro bya minisitiri Busingye bivuga ko ayo Leta yasubizaga uwatsinze urubanza azajya yishyurwa n’uwatsinzwe urubanza.

Minisitiri w'ubutabera, Johnston Busingye.
Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye.

Mu nkiko z’ibanze zose mu gihugu, haciwe imanza zigera ku 49 876 iyo iri tegeko riza kuba ryaratowe mbere y’uwo mwaka hagombaga kuba haratanzwe amafaranga agera kuri 1,246,900,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu nkiko zisumbuye zose mu gihugu, haciwe imanza zigera ku 22,886 iyo iri tegeko riza kuba ryarashyizweho mbere y’uwo mwaka hagombaga kuba haratanzwe amafaranga agera kuri 1,144,300,000.

Urukiko rukuru rwaciye imanza 6,918, iyo iri tegeko riza kuba ryarashyizweho mbere y’uwo mwaka hagombaga kuba haratanzwe amafaranga agera kuri 518,850,000.

Urukiko rw’ikirenga rwaciye imanza 411, iyo iri tegeko riza kuba ryarashyizweho mbere y’uwo mwaka hagombaga kuba haratanzwe amafaranga agera kuri 41,100,000.

Ubwiyongere bw’ayo mafaranga y’ingwate y’amagarama y’urubanza rugiye gutangizwa, bishobora kugabanya ubwinshi bw’imanza zajyaga zirarana mu nkiko.

Ibisobanuro by’inzego za Leta ku kwiyongera kw’aya mafaranga, bigirana isano rya hafi n’ibikunze gutangazwa ko ubukungu bw’u Rwanda buri kwiyongera, ndetse n’abaturage bari kurushaho kuva mu bukene.

Ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’ingo n’imiryango mu buzima bwa buri munsi, hagamijwe kureba uburyo guhashya ubukene mu Rwanda bihagaze, bugaragaza ko ubukene mu Rwanda bwagabanutse cyane ku kigero kigaragarira uburi wese, buvuye kuri 77% muri 1995, ubu bukaba bugeze munsi ya 45%, aho mu mwaka wa 2015 buzaba bugabanutse kugera munsi ya 30%.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

inzego z’abunzi zirahari kandi ziteguye kunga abantu. erega kwishora mu nkiko bitera ubukene birazwi na mbere yuko ayo mafaranga yongerwa! tugane komite z’ Abunzi kandi nazo zitabweho bihagije. Minijust irabe yumva!!

mupalila yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

ibi si mbishyigikiye, kuko raporo yakozwe kwigabanuka ry’ubukene yarabeshye nkurikije uko mbibona, ahubwo abakire bagiye kurenganya abakene bizeye ko batazabona ayo kubarega.

Ibyemezo nk’ibi bikwiye kujya biganirwaho n’abaturage kuko bubtabera ni ikintu gikomeye.

alias dove yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

Murakoze cyane kudutangariza ii nkuru ibabaje cyane aho bigaragara ko ubutabera mu Rwanda bugiye kujya bugurwa n’ubusabye kubera ko bizwi neza ko n’ariya yabonwaga n’abaturage cyane cyane abo hasi bibanje kugorana none rero ko Imanza baziciye mu nkiko ubwo abaturage bazajya babyikemurira. none se ni gute waba uburana ibihumbi magana abiri, magana atatu cyangwa se magana ane cyangwa isambu ingana ityo ngo ujye gutanga ayiguze mu rubanza. twibuke ko uyu muturage akenera kandi umwunganira mu rubanza nawe ugira icyo amusaba. ibyo rero ni ukuvuga ko azajya aba arenganye.
nimutekereze rero nk’umuntu wahohotewe uko yajya kuregera indishyi cyangwa se umwana ushaka se (recherche de paternité) n’abandi ba ntahonikora.
mwibuke kandi ko abagana inkiko ari ababa barenganye ahaninini none ako kayabo k’amafaranga se bagiye kujya bacibwa ubwo si ugufatirana abantu mu karengane ukabasaba ibya mirenge.
bite se n’ihame ry’uko ubutabera butangwa mu izina ry’abarurage(rubanda)ubwo se mwatekereje ku karengane, ruswa, urugomo rugiye kujya rukorerwa abadashobora kubona ayo mafaranga. ndabona nabyo ari imisoro nk’aho imanza nazo zicuruzwa.
mukomereze aho cyokora mukumiriye imanza muremye amakimbirane. mwanze iz’imbonezamubano ubwo bazazihindura inshinjabyaha batemaniye mu mazu mu milima no mu bindi kuko batashobora kurega bazajya babyikemurira Leta ibone uko itabara na polisi ibone akazi.
mbega mwe mureba amafaranga gusa ntimureba n’ibisubizo biva mu manza zicibwa. ubwo se Leta ko nduziishimishijwe no kubara ayo izajya yinjiza kuki itarebye n’ibyo izahomba.
judiciary should not be a commercial business

AVOCAT yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

Bizatuma imanza zigabanuka aba avoka abunzi bazajye bakora akazi ko kunga aho kwirukira mu nkiko kuko iyo habaye kunga hakoreshejwe amategeko bituma uburenganzira buboneka kandi hakaba ubwiyunge

karamuga yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka