Abiga muri ILPD ngo biteze kuba abanyamwuga ba nyabo mu mategeko

Abanyeshuli bashya baje kwiga mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko ILPD (The Institute of Legal Practice and development) muri uyu mwaka wa 2015 bijeje ko bazahava ari abanyamwuga ba nyabo mu mategeko.

Abakiriwe muri iri shuli ku mugoroba wa tariki 12/01/2015 barimo Abanyarwanda bakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera ndetse n’abanyamahanga bakomoka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba baje gutyaza ubwenge mu birebana n’ubumenyingiro mu by’amategeko.

Nk’uko byasibanuwe n’ubuyobozi bw’iri shuli ngo ryigwamo n’abafite impamyabushobozi zihanitse mu by’amategeko (A0) bashaka kuba intyoza mu bijyanye n’uko amategeko muri rusange ashyirwa mu bikorwa (Legal Practice).

Bamwe mu banyeshuli bavuganye na Kigali Today ubwo bari bamaze guhabwa ikaze muri iri shuli bavuze ko baryitezeho kuba abanyamwuga ba nyabo bashingiye ku bumenyi buhatangirwa bwuzuzanya n’ibyo bize muri za kaminuza zigisha amategeko ari amagambo masa adafite ubumenyi ngiro.

Bamwe mu baje kwiga harimo abanyarwanda n'abahamahanga.
Bamwe mu baje kwiga harimo abanyarwanda n’abahamahanga.

Emmanuel Nsengiyumva ukora mu nzego z’ubutabera mu Rwanda akaba ari umunyeshuli wemerewe kwiga muri uyu mwaka wa 2015 muri ILPD avuga ko yiteguye kuba umunyamwuga wa nyawe nyuma y’amasomo ye azaharangiriza akamufasha mu kazi ke.

Yagize ati: “Iri shuli ryunganira muri byinshi abanyamategeko kuko urebye ibyo bigisha muri za kaminuza zigisha amategeko bitandukanye n’ibyo aha bigisha. Nzahava ndi uwundi mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko”.

Avuga ko ari byinshi yiteze kuzahavana mu bijyanye no kugereranya imiryango y’amategeko ikoreshwa mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (civil law system) n’uburyo bukoreshwa mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (common law system).

Ati: “Aha muri ILPD tuzabigereranya tumenye ibyiza bya buri rwego ndetse n’inyungu ziri mu kubihuza nk’uko bikoreshwa mu Rwanda”.

Abaje kwiga n'ubuyobozi bwa ILPD.
Abaje kwiga n’ubuyobozi bwa ILPD.

Nattu ESUKA urangije kwiga muri kaminuza yigisha iby’amategeko muri Uganda akaba nawe ari umunyeshuli wa ILPD muri uyu mwaka wa 2015 avuga ko mu guhugu cye cy’amavuko bigoye kwiga mu ishuli nk’iri ryigisha gushyira mu ngiro amategeko.

Ku bwe avuga ko ari amahirwe adasanzwe abonye yo kuhiga ngo ni yo mpamvu azahita yigumira mu Rwanda akahakorera umwuga we urebana no kunganira abantu mu nkiko.

Uyu munyamategeko ukomoka mu gihugu cya Uganda akomeza avuga ko kuba igihugu cye n’u Rwanda biri mu muryango umwe agomba kubibyaza umusaruro yiga imiterere y’amategeko akoreshwa muri ibyo bihugu ndetse n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’agateganyo wa ILPD Bwana Emmanuel Havugiyaremye yamenyesheje abaje kwiga muri iri shuli ko bahisemo neza mu birebana no guharanira kuba abanyamwuga ba nyabo nk’uko biri mu ntego nkuru z’iri shuli ryigisha abanyamategeko bo ku rwego mpuzamahanga.

Bwana Emmanuel Havugiyaremye umuyobozi w'agateganyo wa ILPD ageza ijambo ku banyeshuli baje kwiga mu mwaka wa 2015.
Bwana Emmanuel Havugiyaremye umuyobozi w’agateganyo wa ILPD ageza ijambo ku banyeshuli baje kwiga mu mwaka wa 2015.

Yagize ati: “Ntimube muzanwe no gushaka imyamyabushobozi itangirwa hano kuko kiriya ni igipapuro ariko ubumenyi bwo ni urundi rwego rero muharanire kuzabutahana ku buryo buhambaye mwigirire akamaro ndetse mukagirire n’ibihugu byanyu”.

Abanyarwanda n’abanyamahanga bemerewe kwiga muri uyu mwaka wa 2015 bazahavana impamyabushobozi bita DLP (Diploma in Legal Practice) nyuma y’amezi atandatu biga ndetse yiyongeraho n’andi atatu yo kwimenyereza umwuga urebana n’iby’amategeko mu rwego rw’ubushinjacyaha, ubucamanza no kunganira abantu mu nkiko.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki kigo cyatumye abize amategeko batera intambwe ikomeye mu bunyamwuga kandi ubona ko rwose ILPD yageze ku nshingano zayo rwose

kantarama yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka