Abanyarwanda barashishikarizwa kumenya uburyo bwo gucyemura impaka batagiye mu nkiko

Ubuyobozi bw’Ikicyo mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC), butangaza ko abantu bagirana amasezerano bagomba kugira umuco wo guteganya ingingo iki kigo gishobora guheraho kibafasha gucyemura ibibazo bijyanye n’ubucuruzi, kuko hari abagirana amasezerano ariko ingingo ziyagize zikagorana gucyemura impaka.

Serivize z’ubucyemurampaka mpuzamahanga mu Rwanda ntiziramara igihe kinini zifasha Abanyarwanda, n’ubwo mu gihe zimaze zikorera mu Rwanda ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko abakigana kubafasha gucyemura impaka bazana amasezerano atabafasha gucyemura ibibazo byabo.

Serivize z’ubucyemurampaka mpuzamahanga mu Rwanda buvuga ko ikigo cyabo gifasha Abanyarwanda gucyemura impaka batagombereye kujya mu nkiko, n’abashaka gucyemura ibibazo hatabaye kwiha rubanda no kumena amabanga kibibafashamo.

Abagana iki kigo barimo abacuruzi harimo abanyamahanga bakorera mu Rwanda, bagomba guteganya uburyo buzabafasha mu maserano bagira igihe hazabaho kutumvikana, nk’uko byemezwa na Benadette Uwicyeza, Umuyobozi mukuru w’iki kigo mpuzamahanga.

Mu kumenyekanisha ibyo gikora ikigo gishinzwe ubucyemurampaka mpuzamahanga mu Rwanda, abantu 105 harimo n’abanyamahanga bakorera mu Rwanda nibo bitabiriye amahugurwa yatanzwe iki kigo kimaze kugira abanyamuryango 252 mu gihe cy’umwaka kimaze gishinzwe. Ayo mahugurwa yabaye kuva taliki 25/03/2013 kugera taliki 29/03/2013.

Alex Hategekimana Dushimire, umwe mubitabiriye mahugurwa avuga ko ari uburyo bwiza mu gucyemura impaka abantu bakwiriye kwitabira, kuko hari igihe mu nkiko imanza zitinda kandi iki kigo gishobora kubumvikanisha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka