Abanyarwanda barasabwa kwitondera ruswa kuko nta sura igira

Prof. Sam Rugege, umukuru w’Urukiko rw’ikirenga, arongera kwibutsa Abanyarwanda kwitondera ruswa iriho kuko kuri iki gihe isigaye itakigira isura. Avuga ko hamwe itangwa nka serivisi ahandi ikaba yatangwa nk’impano inyujijwe mu bundi buryo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 14/2/2014, mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko. Igikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwamagana ruswa, rwakozwe n’abakozi bakora mu nzego z’ubutabera.

Abakora mu rwego rw'ubutabera bakoze urugendo rugamije kwamagana ruswa.
Abakora mu rwego rw’ubutabera bakoze urugendo rugamije kwamagana ruswa.

Mu ijambo rye yagize ati "Ruswa mwumva inyura mu bintu bitandukanye, kenshi na kenshi iba ari amafaranga, ishobora kuba inka umuntu agabira undi ariko ifite icyo igamije, ishobora kuba inzoga umuntu asengerera undi uyinyweye yamara gusinda akemera gukora ibinyuranije n’amategeko.

Ishobora kuba n’umubiri w’umuntu. Aha ndavuga ruswa y’inshimishamubiri. Ndetse ubu n’ikoranabuhanga risigaye ryifashishwa mu gutanga no kwakira ruswa."

Umukuru w'urukiko rw'ikirenga, Prf. Rugege, niwe wari uyoboye abandi bakora mu rwego rw'ubutabera mu Rwanda.
Umukuru w’urukiko rw’ikirenga, Prf. Rugege, niwe wari uyoboye abandi bakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Yongeyeho ko kugira ngo icike burundu, abantu bose bagomba kubigiramo uruhare, n’udashobora gukora ibihambaye, akirinda kuyaka, kuyakira no kuyitanga.

Yanashimiye Abanyarwanda muri rusange n’abakora mu nzego z’ubutabera ko n’ubwo mu Rwanda ikihagaragara ariko bidakabije nko mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho ari ubufatanye bw’abaturage na gahunda leta yashyizeho zo guhangana na ruswa.

Icyumweru cy’uyu mwaka cyo kurwanya ruswa kibaye ku nshuro ya kane cyaranzwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye bigaragaza ko ubucamanza bushishikajwe no kurwanya ruswa.

Mu gihugu hose, haburanishijwe imanza 26 z’abaregwa ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Muri izo manza, 17 zarapfundikiwe, 9 zirasubikwa.

Muri iki cyumweru kandi, inkiko zatanze ibiganiro binyuranye bikangurira Abaturarwanda ku bubi bwa ruswa n’uburyo bwo kuyirinda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ruswa rega iba ari ruswa uko yaba imeza uko ariko kose kandi tugomba kubirwanya

mathiew yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

kumenya no kumva ikibazo ni kimwe cyakabiri cyigisubizo nitubasha kugenda tuvumbura ingeri zitandukanye za ruswa tuzaba turi munzira zo kuyirimbura, ruswa nta sura koko igira. gusa ubushake nibwo bushobozi, buri kitu cyose gishobora kugusha neza umuntu nyirukubikora aziko hari service bazahuriramo ni ruswa

maniriho yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka