Abanditsi b’inkiko 270 batangiye umwiherero wo kubafasha kunoza akazi kabo

Abanditsi b’inkiko bo mu gihugu cyose n’abashakashatsi bo mu Rukiko rw’Ikirenga bateraniye mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa 20/08/2014 mu mwiherero w’iminsi itatu ugamije kubasobanurira impinduka ziri mu itegeko rishya rigenga imiburanishirize y’imanza kugira ngo bashobore gusohoza inshingano zabo neza.

Umwanditsi Mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga, Rukundakuvuga Jean Marie Olivier, asobanura ko kuva mu mwaka wa 2004 inzego z’ubutabera zatangiye amavugurura atandukanye na n’ubu aracyakomeje, nyuma yo gushyiraho itegeko rishya rijyanye n’imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi n’izindi basanze ari ngombwa ko barisobanukirwa kimwe.

Rukundakuvuga agira ati: “Mu minsi mike yashize hari itegeko ryasohotse rijyanye n’imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, imanza z’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ryagaragaje ibintu byinshi kandi rihindura n’ububasha bw’abanditsi, twasanze ari ngombwa ko abanditsi bumva kimwe ububasha bahawe”.

Abanditsi b'inkiko 270 bitabiriye umwiherero urimo kubera i Musanze.
Abanditsi b’inkiko 270 bitabiriye umwiherero urimo kubera i Musanze.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro uwo mwiherero, kuri uyu wa Gatatu tariki 20/08/2014, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege yibukije ko bafite inshingano zo gutanga ubutabera butabogamye kandi bwita ku nyungu z’igihugu.

“Ubutabera dutanga bugomba kuzirikana inyungu z’Abanyarwanda twifuriza buri wese ibyiza, tumufasha kubona ibyo afitiye uburenganzira ahabwa n’amategeko tutabogama, tutarenganya,” Prof. Sam Rugege.

Perezida w’urukiko rw’Ikirenga ariko agaragaza ko hari inzitizi zishobora guterwa n’imibereho yo muri iki gihe isaba byinshi, ikaba yabajyana mu mikorere itahwitse nko kurya ruswa, gusa icyo abasaba ni ukwihanganira ibyo bishuko ngo ibyo kongererwa umushahara bigerwaho buhoro buhoro.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga (hagati) yibibukije abanditsi b'inkiko ko bagomba gukora neza.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga (hagati) yibibukije abanditsi b’inkiko ko bagomba gukora neza.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, avuga kandi ko abanditsi bakora nabi basaba ruswa abaturage babagana, basenya igihugu cyabo ariko ngo abakora inshingano zabo nk’uko bazisabwa bubaka urwababyaye. Ubushakashakatsi bwakozwe bugaragaza ko abaturage bafitiye icyizere ubutabera, bityo ngo ni byiza ko abatanga ubutabera bakora neza kugira ngo abaturage barusheho kwizera ubutabera.

Prof. Sam Rugege yarangije ijambo mbwirwaruhame ryamaze nk’iminota 10, akangurira abanditsi b’inkiko gukomeza gukarishya ubwenge, kuko bizabaha amahirwe yo kubona akazi keza biteze imbere ndetse kandi barusheho kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo.

Biteganyijwe ko muri uyu mwiherero w’iminsi itatu bazanaganirizwa ku bucamanza bwunga nk’imwe mu nzira yo kugabanya ibirego bishyikirizwa inzego z’ubutabera na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.” Kuri iyi ngingo kandi bemeza ko ibareba by’umwihariko kuko baganwa n’abaturage bagomba gufata kimwe batabarebeye mu ndorerwamo y’amoko.

Abanditsi b'inkiko baganirijwe ku nsangamatsiko zijyanye n'ubutabera bwunga na Ndi Umunyarwanda.
Abanditsi b’inkiko baganirijwe ku nsangamatsiko zijyanye n’ubutabera bwunga na Ndi Umunyarwanda.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanditsi b’inkiko 270 bava mu mpande z’igihugu cyose azasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 22/08/2014.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibagende bige neza ibijyanye n’amategeko maze bazagaruke badufasha gukemura imanza zimwe zananiranye kandi banadutoze kwirinda kurunta uko tuzirohamo

mamaya yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

nimubafashe kuko bafite uruhare runini mu migendekere myiza y’imanza mu Rwandkandi umusaruro wabo turawutegereje neza.

Bosco yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka