Abahesha b’inkiko batindana ubwishyu bw’abandi bihanangirijwe

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yaburiye abahesha b’inkiko bakira ubwishyu nyuma yo kurangiza imanza ntibabugeze kuri ba nyirabwo kubera impamvu zidasobanutse.

Nyuma yo kurahira bafashe ifoto y'urwibutso na Minisitiri w'ubutabera
Nyuma yo kurahira bafashe ifoto y’urwibutso na Minisitiri w’ubutabera

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukwakira 2018, ubwo yakiraga indahiro z’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ndetse na ba noteri baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu kugira ngo bahite batangira iyo mirimo mishya bahawe.

Minisitiri Busingye yavuze ko gutindana ubwishyu bw’abandi ari ubuhemu kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Hari abahesha b’inkiko bishyuza mu gihe cyo kurangiza imanza, ariko ubwo bwishyu ntibuzagere ku wo bugenewe. Nyirabwo yaza kugushaka akakubura utakoze ngo warwaye, ngo imvura yaguye n’izindi mpamvu zidasobanutse, iki ni icyaha cyashakirwa igisubizo mu gitabo cy’amategeko ahana”.

Yakomeje asaba ba noteri barahiye kwitondera ibyo basinya kuko hari abantu baza bakavuga ibinyoma bakabasinyira, abo nabo ngo bararye bari menge.

Ati “Umunyarwanda uza imbere ya noteri akarahira ibinyoma akanabisinyaho, mu gitabo cy’amategeko ahana twazamuye ibihano bigendanye kurusha icyaha nyirizina umuntu akurikiranyweho. Turifuza ko buri Munyarwanda agendera ku kuri n’amategeko”.

Akomeza avuga ko igihe cyose umuntu uwo ari we wese agaragaweho kuba yarasinye ibinyoma n’ubwo byaba nyuma y’imyaka 10 azabiryozwa, akabihanirwa cyane.

Abarahiye bose muri rusange ni 43, barimo abahesha b’inkiko 13 na ba noteri 30 barimo umwe wigenga.

Nsabimana Simon wo mu Karere ka Rulindo warahiriye kuba noteri, ngo kuri we abona hakenewe ko bahabwa amahugurwa menshi kugira ngo bakore neza akazi kabo.

Ati “Nk’ubu nsanzwe ndi umunyamategeko naranayize ku ishuri, ariko kuba nongerewe inshingano bisaba ko mpabwa amahugurwa, ngahura n’abandusha ubunararibonye bityo nkore akazi kanjye neza binandinde amakosa akunze kuvugwa muri uru rwego”.

Minisitiri Busingye kandi yasabye abarahiye bose gushyira imbere inshingano nshya bahawe, ntibumve ko bazajya bazikora ari uko barangije izo basanganywe, kuko ngo iyo umuturage arangirijwe urubanza uko bikwiye ari bwo aba abonye ubutabera bwuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka