Abagororwa bafungiye kure y’imiryango yabo bagiye kuhegerezwa

Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa aratangaza ko urwo rwego rugiye kwihutira gukemura bimwe mu bibazo abafungwa n’abagororwa bafite cyane cyane icyo gufungirwa kure y’imiryango yabo.

Ibyo Komiseri Mukuru Paul Rwarakabije yabitangaje kuwa 15/01/2013 ubwo yasuraga ibikorwa by’abari mu gihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG) n’abafungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Bugesera.

Kimwe mu bibazo bamugaragarije ni ikijyanye n’abafungiye kure y’imiryango yabo bikabagora gusurwa no kubona amakuru ku bijyanye n’imanza zabo. Komiseri Mukuru Paul Rwarakabije yavuze ko icyo kibazo RCS igiye kuzashakirwa umuti.

Agira ati “abafungiye kure y’imiryango yabo bagiye kwegerezwa hafi, ibyo bikemure ikibazo cy’abamwe mubafungwa badafite amadosiye kuko azakurikiranirwa hafi”.

Rwarakabije Paul aganira n'abakora TIG muri Bugesera.
Rwarakabije Paul aganira n’abakora TIG muri Bugesera.

Gereza ya Bugesera ifite abafungwa n’abagororwa 2772 ariko 1349 bakomoka kure y’imiryango yabo, abenshi muri bo bakaba bakomoka mu ntara y’Amajyepfo.

Rwarakabije yavuze ko icyo gikorwa kizahera kuri abo bafite ibibazo hanyuma kigakomereza no ku bandi. Ati “ibi si ubwa mbere bigiye gukorwa kuko twabikoze muri gereza ya Kabuga kandi byerekana umusaruro mwiza”.

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba aho umushinga urwego rw’igihugu rushinzwe imfunga n’abagororwa rufatanyamo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire ugeze ushyirwa mu bikorwa, aho abagororwa n’abakora TIG bahanga imihanda ahazubakwa amazu no gusura ibikorwa bya TIG ndetse n’ibya gereza ya Bugesera; nk’uko bitangazwa na Komiseri Mukuru Paul Rwarakabije.

Mu biganiro Komiseri mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa yagiranye n’abo bari muri TIG yabasabye kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza mu byo bakora kandi asaba abayobozi b’inzego zibayobora kujya bakemura ibibazo byabo hakiri kare.

Ibibazo ataboneye ibisubizo bagiye kubishakira umuti mu maguru mashya.
Ibibazo ataboneye ibisubizo bagiye kubishakira umuti mu maguru mashya.

Komiseri Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yanasuye ibikorwa nyongeramusaruro bya Gereza ya Bugesera bishingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi, maze aganira n’imfungwa n’abagororwa bari muri iyo gereza.

Ibindi bibazo cyane cyane ibijyanye n’ubutabera byagaragajwe n’uhagarariye abagororwa, Komiseri mukuru wa RCS yabasezeranije kuzabikurikirana bigakemuka mu maguru mashya.

Mu bagororwa bafungiye muri gereza ya Bugesera, abagera ku 2293 bafungiye kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 580 bafungiye ibyaga bisanzwe. 32 ni abanyamahanga ndetse n’abagera 64 bakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

RWARAKABIJE se we ko atafungwa ngo ahannywe kubera ibyo yakoze abo yishe we sabantu ndavuga igihe cyabacengezi na mbere yaho cg kuki adasaba imbabazi abanyarwanda turakuzi ,sha ngo harya ihagarikiwe n,ingwe ngo aravoma uzabibazwa n,uwiteka ibyo wakoze,ndabona n,ubundi ugiye no gupfa ,plz nti munyongere msge ndabazi ubwo nvuze rwarakabije nti muyitambutsa ukagirango ibyo nvuze hari umunyarwanda utabizi ntiyari chef w, abacengezi uzapfa wunve amaraso y,inzirakarengane azaguhame

ndabaye yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Ko mbona 2293 + 580 birenze umubare w’abagororwa wose wavuzwe hejuru (2772) ! Iyi mibare ni hatari..

Kayitare yanditse ku itariki ya: 21-01-2013  →  Musubize

Iki ni gihamya idashidikanywaho ko u Rwanda rukataje mu kubahiriza uburenganzira bwa Kiremwa muntu.

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

kwegereza imfugwa hafi y.imiryango yazo nibyiza byaba bimeze nkuko leta yegereje ubuyobozi abaturage .kugirango imiryango yabo ibasure biragorana ibaze kuba umuntu ari uwi nyanza ugasanga afungiye itsinda cyangwa iyo ibugesera .bizagere no muri gereza ya gisenyi harabavamye imuhanga bajyanwa i rubavu harimo nabasaza bashaje cyane.harabava za karongi bakajya gusura abantu irubavu biragoye cyane muzabyigeho.

xxxxxxxx yanditse ku itariki ya: 16-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka