Abagenzacyaha barasabwa gufasha abakekwaho ibyaha kumenya uburenganzira bwabo

Ihuriro ry’Abafasha mu by’Amategeko mu Rwanda (Legal Aid Forum), riributsa abashinzwe kugenza ibyaha bakekwaho ibyaha bataraburana, kubafasha kumenya uburenganzira bwabo kuko abenshi nta bumenyi buhagije ku mategeko n’ingingo zibarengera baba bazi.

Amategeko mpuzamahanga agenga ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, yemeza ko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere; kandi mu gihe ataragezwa imbere y’ubutabera hari ibibazo adakwiye kubazwa atari kumwe n’umwunganira ku mpamvu z’umutekano we.

Gusa ahenshi mu bihugu, cyane cyane ibikiri mu nzira ya demokarasi, usanga uwafashwe ahanini ahatwa ibibazo rimwe na rimwe hakaba ibyo yemera kubera igitutu cy’itotezwa aba yakorewe cyangwa ubwoba aba yatewe.

Mu Rwanda naho icyo kibazo kijya kihaboneka, aho hari abafungirwa ibyaha byoroshye ariko ugasanga bafatwa nk’abakoze ibyaha ndengakamere, nk’uko ubushakashatsi ku buryo abafunzwe bataraburana babaho n’uburyo bahabwa uburenganzira bwashyizwe ahagaragara na Legal Aid Forum, tariki 13/02/2013, bubigaragaza.

Andrews Kananga uyobora Legal Aid Forum yatangaje ko niyo umuntu yafashwe hari uburenganzira agomba kubahirizwa, ariko benshi mu bafatwa mu Rwanda baba batazi no gusoma bigatuma kumenya uburenganzira bwabo bibagora.

Yagize ati: “Urugero, umuntu iyo afashwe afite uburenganzira bwo kudasubiza umubaza, adafite umwunganira. Twagiye tubabaza uburyo nk’abapolisi iyo bafashe abatnu uburyo babamenyesha uburenganzira bwabo bafite, ni abantu rimwe na rimwe batazi gusoma, badashobora gusoma ibitabo by’amategeko. Usabwe rero kumubwira uti ufite uburenganzira ubu n’ubu akabumenya”.

Inama yari yitabiriwe n'inzego zitandukanye, iza Leta societe civile n'inzego z'mutekano.
Inama yari yitabiriwe n’inzego zitandukanye, iza Leta societe civile n’inzego z’mutekano.

Gusa Kananga yongeraho ko haba harimo n’ubumenyi bucye ku ruhande rwa bamwe mu bagenzacyaha, Polisi n’abacungagereza, kuko mu biganiro bagiye bagirana n’izo nzego babemereye ko bizakomeza gukosorwa.

Ikindi ni uko mu bantu 8000 bari bafunzwe umwaka ushize ubwo hakorwaga ubu bushakashatsi, abenshi baregwaga ibyaha byoroshye bidasaba kuba umuntu yafungwa. Kananga agasaba ko Leta yashyira uruhare mu gukurikirana abantu bafunze, aho kugira ngo bizabaviremo ingaruka zo kubura akazi kabo.

Ku rundi ruhande na none akemeza ko biba bitoroheye abafunga, kuko hari igihe banga gufungura umuntu ukekwaho icyaha kugira ngo bitagaragara ko baba bakiriye ruswa, cyangwa uwo muntu akaba yanatoroka.

Legal Aid Forum ni umuryango uhuza imiryango itandukanye ifite aho ihurira n’amategeko ikorera mu Rwanda igera kuri 21, urwego rw’abavoka n’abacamanza na kaminuza enye zigisha amategeko mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka