Abacamanza b’u Rwanda ngo ntibagomba gufata nk’ihame ibyanditswe na ICTR

Impuguke mpuzamahanga mu by’amategeko, Wolfgang Schomburg, yigishije abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi banyamategeko, ko batagomba gufata nk’ihame imanza zaciwe n’Urukiko mpuzamahanga rwashyirweho u Rwanda, cyangwa iz’abandi bacamanza b’ibyamamare ku isi.

Schomburg yasabye abacamanza n’abanyamategeko bakuru bari mu mahugurwa y’iminsi itatu kuva 05-07/3/2014, gushishoza bagasuzuma ukuri kw’ibimenyetso bivugwa muri izo manza n’iyubahirizwa ry’amategeko, yaba mpuzamahanga cyangwa ay’u Rwanda; bitaba ibyo bagakosora kuko ngo izo nyandiko atari zo kamara.

Iyo mpuguke yagize iti: “Ntimugomba gushingira ku buryo imanza zaciwe n’urukiko rwa ICTR (Ukiko mpuzamahanga rwashyiriweho guca imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi); mugomba kwegerenya ibimenyetso byizewe”; ariko ko ibi byakorwa ari uko umucamanza wa mbere atashingiye ku bimenyetso byizewe, n’amategeko yabugenewe mu manza zicibwa.

Schomburg arimo guhugura abacamanza b'Urukiko rw'ikirenga.
Schomburg arimo guhugura abacamanza b’Urukiko rw’ikirenga.

“Ni ngombwa ko muzanashingira ku mategeko y’u Rwanda; muzashishoze, murebe mwibaze muti ‘ese umushinjacyaha muri uru rubanza yari ashinzwe iki, uwunganira uregwa we ni muntu ki”; nk’uko Schomburg yabisabye.

Schomburg yahaye ubuhamya abacamanza ko aho yakoraga mu Rukiko rwashyiriweho Yugoslavia, urubanza rwigeze gukatwa umuntu ararekurwa, nyuma y’amezi atandatu agizwe umwere haboneka ibimenyetso bishya bimushinja.

Wolfgang Schomburg ntiyashyigikiye irekurwa rya Justin Mugenzi na Prosper Mugiraneza bagizwe abere mu ntango z’ukwezi kwa Gashyantare k’umwaka ushize wa 2013, kuko ngo Urukiko rwa Arusha rushobora kuba rutaregeranyije ibimenyetso bihagije ku ruhande rw’abarega aba bagabo bombi.

Ikindi Schomburg yasabye abacamanza, ngo ni ukwandika ibyumvikana ku rwego mpuzamahanga, bishingiye ku bimenyetso, kubahiriza amategeko n’isesengura, mbere yo kugera ku mwanzuro.

Perezida w'Urukiko rw'ikirenga, Prof Sam Rugege na Schomburg.
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Prof Sam Rugege na Schomburg.

Ibi ngo bituma buri wese anyurwa n’uburyo byagendekeye uruhande rw’uwatsinze n’uwatsinzwe; nk’uko Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Prof Sam Rugege yabishimiye Schomburg.

Umukuru w’Urukiko rw’ikirenga yagize ati: “Uburyo twandika incamake y’ibyabaye, uko dushyiramo iby’abatangabuhamya n’ibibazo biri mu rubanza, turashaka kubihuza n’imyandikire y’imanza mpuzamahanga, kugirango abazikurikira bazumve nta mbogamizi; kuko zizakurikiranwa n’abantu benshi baba hanze y’u Rwanda, aho zizaba ziri kuri internet”.

Yavuze ko amahugurwa ku myandikire y’imanza mpuzamahanga, agamije kumenyereza abacamanza n’abanditsi b’inkiko, kwandika imanza mpuzamahanga zirimo koherezwa mu Rwanda.

Igihugu cya Canada n’Urukiko rwa Arusha bimaze kohereza zimwe muri izo manza, ndetse ngo igihugu cya Suwede, Urukiko rwa Arusha n’ibihugu bitandukanye, birateganya kohereza imanza mu Rwanda, nk’uko byatangajwe na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga.

Prof Rugege yemera ubuhanga bwa Wolfgang Schomburg w’imyaka 66 y’ubukure. Schomburg avuka mu gihugu cy’u Budage, akaba azobereye mu mategeko n’ubucamanza mpuzamahanga mpanabyaha.

Abacamanza b'Urukiko rw'ikirenga, n'abandi banyamategeko bahuguriwe ibijyanye n'ubwanditsi bw'imanza mpuzamahanga.
Abacamanza b’Urukiko rw’ikirenga, n’abandi banyamategeko bahuguriwe ibijyanye n’ubwanditsi bw’imanza mpuzamahanga.

Wolfgang Schomburg yabaye umucamanza mu nkiko mpuzamahanga zashyiriweho Yougoslavia n’u Rwanda. Yanditse inyandiko zirimo n’ibitabo bivuga ku matageko mpuzamahanga mpanabyaha; akaba ndetse yigisha amategeko muri za kaminuza mu Bwongereza no mu Budage.

Amahugurwa y’iminsi itatu yateguwe n’Urukiko rw’ikirenga, ku bufatanye n’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha muri Tanzania.

Abahuguwe ku myandikire y’imanza mpuzamahanga, ni abacamanza n’abanditsi b’Urukiko rw’ikirenga, abacamanza n’abanditsi b’urugereko rushinzwe imanza mpuzamahanga mu Rukiko rukuru, abagize Ubushinjacyaha bukuru ndetse n’impuguke mu by’amategeko zo mu Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndabona abanyamategeko barutanwa koko,gusa rela turebe ko uku gukarishya ubwenge hari icyo bisigira abana b;abanyarwanda

kaki yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

uyu mugabo nddabona afite experience rero niba bishoboka nibegeranye ibimenyetso barebe ko abo bagabo basubizwa mu rukiko kuko njye mbona ICTR yarabogamye ku manza cyane ndete nta numusaruro yigeze itanga.

Amos yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

aha nanjye ndemeranya n’iyi mpunguke ntago rwose twakagendeye kubivugwa byose cg byanditse nuru rukiko, kuko hari, ndatekereza ko burya umucamanza uzi ibyabereye kuri terrain maybe wananyuzemo ukongeraho amategeko azi bitandukanye nuwabisomye mubitabo nubwo yaba azi amategeko angana iki, twibuke abo uru rukiko rwagize abere kandi mubyukuri batari babikwiye.

manzi yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka