Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe cyane na ruswa ishingiye ku gitsina

Urwego rw’Umuvunyi ruremeza ko ruhangayikishijwe na ruswa ishingiye ku gitsina, kuko icyo cyaha bitoroshye kugitahura kubera abagikorerwa batabitangaza kandi gikomeje kugaragara mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Ibimenyetso bigaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina ihari kandi yakwa ku bwinshi birahari ariko abakorerwaho icyo cyaha ntibitabira gutanga amakuru y’ibyabakoreweho, nk’uko bitangazwa n’Umuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire.

Agira ati "Ruswa ishingiye ku gitsina ni imwe muri ruswa ihanwa n’amategeko yacu akaba ari ikibazo kivugwa na Transparency International yigeze gukora ubushakashatsi ikagaragaza icyo kibazo.

Ariko ni ikibazo gikomeye cyane cyane ko ubwo bwoko bwa ruswa ari ubwoko bugoranye cyane gukurikiranwa. Hari n’ibirego tugerageza kwinjiramo ariko bikagorana kubera ko abakorewe icyo cyaha akenshi ntago bifuza gufasha inzego kugira uruhare mu kubikurikirana."

Umuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire.
Umuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire.

Mu kurwana n’icyo kibazo, Urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko rwashyizeho uburyo bufasha umuntu wese uhuye n’ikibazo cyo kwakwa ruswa ishingiye ku gitsina gutanga amakuru kugira ngo kibashe gukurikiranwa.

Hashyizweho umukozi ushinzwe kwakira ibyo birego ndetse n’uburyo butandukanye burimo gukoresha inyandiko no gukoresha telefoni. Ariko ngo ubufatanye bw’inzego zitandukanye nibwo bukenewe cyane mu kurwanya icyo kibazo, nk’uko Umuvunyi mukuru akomeza abivuga.

Ikindi kibazo ni uko abantu bo mu nzego zo hejuru usanga biba bitoroshye kubageraho, ariko Umuvunyi mukuru akemeza ko utahuweho icyo cyaha wese nta tegeko rimurengera.

Ikibazo cyo kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina cyahagurukije inzego zibishinzwe, aho imiryango itegamiye kuri Leta ikomeza gutanga amakuru y’aho iki kibazo gihagaze n’inzego za Leta nazo zigakomeza gushyiraho gahunda zitandukanye zo kuyamagana.

Mu cyumweru cyarangiye tariki 16/02/2014 Minisiteri y’Ubutabera yasoje gahunda y’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, aho mu biganiro byatanzwe byose byagarukaga kuri ruswa ishingiye ku gitsina.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

yo gutanga n’umuvu iratunarira bashiki bacu abakobwa bacu, tutibagiwe n’ababyeyi, kandi kuyirwanya bidaturutse kubayitanga, inzira yo kuyirwanya yaba isa niyifunze, ndababwiza ukuri , urufunguruzo rwo guhashya iki gitindi kicyago rufitwe n’ABAYITANGA, aha ndavuga gaho abayaka kuko akenshi usang ahri nigihe bayisaba , nyuma yo kubona uburyo abo bari kuyisaba bitwara, imico, uko bari kubitwaraho, ok tutiyibagije niyo urgence yiyo service babashakaho.

manzi yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

Eeehe ariko mumenyeko hari abazabigenderamo ngobatse
ruswa yigitsina kuberauwabuze akazi nuko akabigenderaho
akarega doreko iyiruswa itagira inyandiko nukuvugagusa
bakaguhambira.Rerohakorwe uburyo buhuriweho mugutanga
akazi wenda twahumeka kutumva akarengane kaburigihe.
Arikorero nabagabobararengana nuko babuze ahobaririra.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

iyi ruswa iragaragara kenshi gusa biranagoye kuyirwanya kuko ikorerwa mu bwihisho ariko hamwe n’ubushake bw’abayobozi bacu bizarangira

aloys yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

iki kibazo kigomba kurwanywa twivuye inyuma kandi uwo bagifatiyemo agahanwa by’intangarugero

kibaba yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

iyi mpmanya ya ruswa yaje mu isura y’ubusambanyi , aha noneho igiteye ubwoba nuko usanga banyi ukuyitanga nabo baba bafite ubushake bwo kuyitanga itandukniro rira hagati yayandi moko ya ruswa kuko uysa banyiru ukuyatanga ntayandi mahitamo bafite, ariko nka ruswa ishingiye kugiktsina nyiri ukiyitanga ashatse gutanga uwaka ruswa byashoboka. nintambara ariko ndabizi tuzayitsinda nitubishyiraho umutima cyane cyane tugafashwa na bashiki bacu dore ko aribo bibasirwa cyane ugererenanije nigitsina gabo gishobora gusabwa ruswa ishingiye kugitsina

maniraho yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka