Urwego rw’Umuvunyi rugiye gukuraho gatanya hagati y’ibigo n’abaturage babirega

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko rugiye gukemura ibibazo bijyanye n’imari rwakira mbere y’uko bijya mu nkiko, kuko zo zifata imyanzuro ituma hatabaho kongera gukorana k’urwego rwarezwe n’umuturage watanze ikirego.

Ku wa gatanu tariki 20 Werurwe 2015, abakozi ba Banki y’isi bahuguye abagize Urwego rw’Umuvunyi ku buryo bwo gukemura amakimbirane abaturage bagenda bagirana n’ibigo by’imari. Ni mu gihe ayo makimbirane arimo kwiyongera bitewe n’uko Igihugu kirushaho korohereza abikorera.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Bernadette Kanzayire yavuze ko ibi bibazo byari bigiye gutuma hashyirwaho Umuvunyi ushinzwe ibirego bijyanye n’imari, ariko ngo nyuma y’inama yakozwe hemejwe ko abakozi bose basanzwe bashinzwe iby’akarengane bajya bakira ibyo birego.

Abakozi b'Urwego rw'umuvunyi hamwe n'ababahugura bo muri Banki y'isi.
Abakozi b’Urwego rw’umuvunyi hamwe n’ababahugura bo muri Banki y’isi.

“Muzi ibibazo amakoperative n’ibigo by’imari biciriritse byagiye bigirana n’abaturage, twe tuzakora umurimo wo guhuza umuturage n’urwego yaturegeye mbere y’uko ikirego kijyanwa mu nkiko, kuko zo zitanga imyanzuro ituma batongera gukorana”, Kanzayire.

Kanzayire yasabye ko amakimbirane ari hagati y’abaturage n’ibigo by’ubwishingizi cyane cyane abangirizwa n’impanuka, bajya babanza kugana inzego zibishinzwe zirimo Polisi y’igihugu.

Ibyiciro by’ubudehe byaba bigiye gukurikizwa mu gutanga ikirego?

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko abaturage badafite amikoro bagiye guhabwa amahirwe yo kutamarira imitungo yabo mu nkiko, aho ruvuga ko ibigo cyangwa abandi bantu bishoboye bo bazajya basabwa kwitabaza abakemurampaka n’inkiko, kuko ngo bafite amafaranga yo kwirengera.

Impuguke ya Banki y’isi mu by’imari, Ros Grady yibukije abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi ko bashinzwe kurengera abaturage batagira amikoro ahagije kandi servisi batanga ngo ntizigomba kwishyuzwa; banasabwa kwikirinda kubogama no guca urwa kibera hashingiwe ku kimenyane cyangwa indonke.

Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi mu mahugurwa.
Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi mu mahugurwa.

Banki y’isi inashyiraho ibipimo by’ubukungu abantu bagomba kuba bariho kugira ngo bemererwe kwakirwa n’Urwego rw’Umuvunyi, aho ifatira urugero kuri Australia ngo umuntu ufite amadolari y’icyo gihugu ibihumbi 500, agomba kugana inkiko aho kugana Urwego rw’Umuvunyi, kuko ngo aba yishoboye.

Mu bindi bihugu nk’u Bwongereza, Canada, Leta zunze ubumwe za Amerika, Armenia n’ahandi, nabo ngo bamaze gushyiraho ibipimo byabo.

Urwego rw’Umuvunyi rwashyizweho mu mwaka wa 2003, hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ndetse n’Itegeko rirushyiraho; rukaba rufite inshingano yo guhuza inzego zaba iza Leta, iz’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta hamwe n’abaturage bazirega.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka