Umwiherero w’urwego rw’ubutabera uziga uburyo imanza zakwihutishwa

Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Prof. Sam Rugege avuga ko bimwe mu bizibandwaho mu mwiherero wa Kane w’urwego rw’ubutabera harimo kureba uburyo imanza zakwihutishwa hamwe no kurwongerera ubushobozi, kuko byagaragaye ko uru rwego rugifite imbogamizi zo kugira abakozi bake, itumanaho, hamwe no kugira imanza nyinshi kurenza umubare w’abacamanza.

Umwiherero w’urwego rw’ubutabera mu Rwanda watangijwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye uvuga ko ubutabera budakorwa na Minisitiri y’ubutabera gusa, ahubwo bugerwaho habaye ubufatanye n’izindi nzego zigize urwego rw’ubutabera.

Ibigo 14 bikorera mu nzego za leta hamwe n’abikorera nibo bagize urwego rw’ubutabera kandi bakaba bagomba gukorera hamwe kugira ngo ubutabera bw’ukuri butangwe, nk’uko byagiye bikorwa mu myaka 11 ishize.

Minisitiri Busingye avuga ko ubutabera bugerwaho habaye ubufatanye n'izindi nzego zigize urwego rw'ubutabera.
Minisitiri Busingye avuga ko ubutabera bugerwaho habaye ubufatanye n’izindi nzego zigize urwego rw’ubutabera.

Prof. Rugege yagaragaje ko ubutabera bw’u Rwanda hari imbogamizi bugifite zituma budakora neza ijana ku ijana, ku buryo abari mu mwiherero bazashaka uburyo izo mbogamizi zakurwaho.

Zimwe mu mbogamizi Prof. Rugege agaragaza zirimo kutagira ibikoresho bigezweho mu ikoranabuhanga byakwifashishwa n’abacamanza, abashinjacyaha muguca imanza zinoze no gukora amadosiye neza, bikaba byanafasha n’abagenzacyaha mu gukora iperereza ryimbitse, hamwe n’ikibazo cy’amadosiye menshi mu nzego zitandukanye ugereranyije n’umubare w’abakozi.

Umweherero w’urwego rw’ubutabera watangiye tariki ya 11/02/2015 uhuriwemo n’ibigo nka; Minisiteri y’Ubutabera ishinzwe guhuza inzego z’ubutabera, gukurikirana imikorere ya Secretariat y’Urwego, Law Reform Commission ireba cyane ibijyanye no kuvugurura amategeko u Rwanda rugenderaho, Ubushinjacyaha, Urwego rushinzwe amagereza, ibigo bireberera abaturage nka Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu n’Urwego rw’Umuvunyi.

Bamwe mu bitabiriye umwiherero w'Urwego rw'ubutabera.
Bamwe mu bitabiriye umwiherero w’Urwego rw’ubutabera.

Hari kandi Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside, ILPD itanga amahugurwa ku bacamanza n’abashinjacyaha, abavoka, intumwa zihagararira Leta, imiryango itegamiye kuri Leta nka Legal Aid Forum, RCN Justice & Democracy itanga ubufasha mu kunganira abatishoboye.

Nubwo u Rwanda rwishimira byinshi byiza byagezweho mu rwego rw’ubutabera, abari mu nama bagomba kuganira byimbitse ku bibazo bikiboneka mu butabera nko gutinza Imana no kongerera ubushobozi abakora akazi gafasha ubutabera kwihuta.

Bimwe mu byo urwego rw’ubutabera rugaragaza ko rwagezeho birimo kuba ibibazo 25,286 byatanzwe byarakiriwe kandi bigakemurwa, naho ibyaha 7527 bikaba byarakurikiranywe.

Ibindi byitaweho n’urwego rw’ubutabera birimo kuba abantu bakorana na Polisi mu gukumira ibyaha 1000 barahawe amahugurwa, n’aho amatsinda 100 yo kurwanya ibyaha akaba yarashinzwe mu mashuri.

Urwego rw'ubutabera ruzigira hamwe uko imanza zakwihutishwa.
Urwego rw’ubutabera ruzigira hamwe uko imanza zakwihutishwa.

Ibyaha 21,004 byagombaga kuba byakumiriwe bitaraba kubera ubufatanye bw’abaturage na Polisi, abakurikiranyweho Jenoside 130 bakozweho iperereza 5 barafatwa.

Urwego rw’ubutabera ruvuga ko rwongereye ubushobozi abunzi bafasha abaturage gukemura impaka n’ibibazo, aho 36,441 babikemuye naho ibindi bibazo 4,594 bigashyikirizwa inkiko.

Kongerera ubushobozi abunzi kandi byatumye umubare w’imanza ugabanuka kugera kuri 28% mu mwaka wa 2011-2012, naho 2013-2014 ugabanuka kugera kuri 13.5%.

Mu gihe mu myaka ya 2013 na 2014 hari hiteguwe nibura gucibwa imanza ibihumbi 53 760 haciwe imanza 85,124 biri ku ijanisha rya 158.3% bigaragaza ko umubare w’imanza urenga ubushobozi bw’abacamanza bigatera ibirarane.

Bamwe mu bagize urwego rw'ubutabera bari mu mwiherero i Rubavu.
Bamwe mu bagize urwego rw’ubutabera bari mu mwiherero i Rubavu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Urakoze Jeanne. Umunsi umwe Nyakubahwa Sam, uzakore scenario byitwe ko umuntu kanaka yafashe ku ngufu. Uwo azakatirwa burundu.
muzatubwirire ubugenzacyaha bujye bukora dosiye nta telephones za benewabo wufunzwe zibanje gucicikama. Ariko abapolisi baxambuwe telefoni? Bajye baloresha ibyombo.

petero yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

hahh,murwego rwo kugabanya amafaranga leta yishyura mumanza itsindwa kubera amakosa yabamwe mubayobozi,abacamanza wagirango biyemeje kwirengagiza ukuri n’ibimenyetso,kandi bihari,kugirango leta idatsindwa

kagabo jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

hahh,murwego rwo kugabanya amafaranga leta yishyura mumanza itsindwa kubera amakosa yabamwe mubayobozi,abacamanza wagirango biyemeje kwirengagiza ukuri n’ibimenyetso,kandi bihari,kugirango leta idatsindwa

kagabo jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

ICYIFUZO; Prof RUGEGE ko president acyemura ibibazo bya bamwe iyo haraho yazindukiye mwe kucyi mwicara mu ma bureau guza? abaturange kuragowe bamwe twabuze aho twahugira ubutabera burenganya,mwikwishimira imanza nyaciye ahobwo ni murebe uburyo abacamanza bamwe birirwa barya za ruswa mwabashakiye agashahara cyangwa ka prime ko bamwe tuhaguye yewe jye uwakunyeraka maze urebe ukuntu bantu banyanze initungo y’iwacu ngo n’uko bashize kubera RUSWA?? birababaje . ubutabera nabuze irindi zina nabwita muzashake irindi kuko NTA UBUTABERA BURENGANYA.

jeanne yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka