Rutsiro: Yarakubiswe akurwa amenyo azira amakuru yatanze muri Gacaca

Evariste Rwigema w’imyaka 64 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasharu mu kagari ka Kagusa mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, avuga ko atunzwe n’igikoma n’ibiryo byoroheje nyuma yo gukubitwa akagirwa intere azira amakuru ngo yatanze mu nkiko gacaca.

Rwigema avuga ko yakubiswe tariki 3/12/2013 mu ma saa moya n’igice z’umugoroba, ubwo yari atashye avuye kunywa urwagwa mu gasanteri k’i Rubengera mu karere ka Karongi, aho bita muri Irindwi.

Rwigema abasha kunywa agakoma n'ibiryo byoroheje kubera ko amenyo n'amwe mu magufa yo mu kanwa yavuyemo.
Rwigema abasha kunywa agakoma n’ibiryo byoroheje kubera ko amenyo n’amwe mu magufa yo mu kanwa yavuyemo.

Ageze mu nzira, uwitwa Samvura Etienne bari bavanye kuri ako gasanteri ngo yahise amufata, atangira kumukubita akoresheje ibuye yatoraguye aho hafi, amukuramo amenyo n’amwe mu magufa yo mu kanwa avamo, akomereka mu mutwe anavunika n’ukuboko, nk’uko yabitangaje.

Abanyerondo ni bo bamusanze aryamye mu nzira baramutoragura ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rubengera, na cyo gihita kimwohereza ku bitaro bya Kibuye, ariko kubera ko yari arembye cyane na byo bihita bimwohereza i Kigali mu bitaro bikuru bya kaminuza (CHUK).
Akimara gukora ayo mahano, Samvura yarafashwe ashyikirizwa Polisi, ariko iminsi iteganywa n’amategeko yagombga kumara kuri Polisi ishize ararekurwa.

Icyo basanzwe bapfa ngo ni uko uwo musaza Rwigema yatanze amakuru mu gihe cy’Inkiko Gacaca, yerekeranye n’uruhare se wa Samvura yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikamuviramo gufungwa.

Kuva ubwo, Samvura ngo yakomeje kuvuga ko azagirira nabi umuryango wa Rwigema dore ko ngo hari n’undi muhungu we yategeye mu nzira ari nijoro aramukubita amukomeretsa mu mutwe, arafatwa arafungwa ariko aza kurekurwa.

Abo mu muryango wa Rwigema bibaza impamvu afatwa ariko akongera akarekurwa kandi biba byagaragaye ko yakomerekeje abantu.

Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro yo ivuga ko Samvura yarekuwe ariko ategekwa kuzajya akomeza kwitaba kuri Polisi, kubera ko iminsi iteganywa n‘itegeko yagombaga kumara afungiye kuri polisi yari yarangiye.

Uwo musaza wakubiswe na we ngo ntabwo yari yabashije guhita aboneka kugira ngo asobanure ikibazo cye, bityo hakorwe dosiye yuzuye, bitewe n’uko yari yaragiye kwa muganga.

Icyakora nyuma yo kuva mu bitaro i Kigali, uwo musaza yahise yihutira kujya kuri polisi sitasiyo ya Gihango mu karere ka Rutsiro tariki 19/12/2013, asobanura ikibazo cye ndetse atanga n’impapuro yahawe na dogiteri zisobanura ibijyanye n’uburwayi bwe.

Polisi na yo yamaze impungenge uwo muryango, iwizeza ko uwo musore ahari ndetse agiye kongera guhamagazwa kugira ngo dosiye ye isubukurwe.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Manaweee! iryinyo murarizi nnec amenyo ko mutayazi?nurwamenyokoko! yakubiswe nkimyakayeze nne uwamukubise numwere! mubuzima polisi ni feke!umusoda dacord! umuporisi kubicere?ooohh,ntiwumvac?ngobarayirwanyada!ntubahegakegusa!tanga agatubutse,hanyuma urebe’ baraguha inyegamo!

Hagenimana innocent yanditse ku itariki ya: 29-04-2017  →  Musubize

Ariko syi syi syi!!! Si ikinyabupfyura gike ni umujinya mba ntewe n’ibyo mba nsomye. Banyarwanda nshuti zanjye dusangiye igihugu, murabona ibi bidateye agahinda!!!! Polisi yakomeje kuvugwamo ruswa nayo ngo yahagurukiye kuyirwanya ariko umenya ahubwo ruswa yayo yarahawe ifumbire. Niba atari ruswa ni ubujiji abagenzacyaha bo muri Rutsiro nibabademobilize cg babasezerere n’ubundi iyo kakunaniye urirukanwa. Agahomamunwa. Ni gute umuntu nako igikoko ahora akubita bantu agafungwa bya nyirarureshwa ubundi akarekurwa? Ni gute ubugenzacyaha bwanga gushaka ibimenyetso ngo bukore dosiye bukitwaza ko uwahohotewe adahari ngo ashinje? None se iyo ajya gupfa umwishe yari kuba uwere kuko uwishwe adashinjwe????? Polisi ya RUTSIRO=RUSWA!!!!!! Hagati aho uyu musaza niyo yaba ari umukene udashoboye kwikurikiranira akarengane ke dore ko ubu anabaye ikimuga muri rusange hari inzego zikwiye kumutabara agafashwa ku mibereho no ku butabera. CNLG ikwiye kumufasha nk’umutangabuhamya wahohotewe, Ubushinjacyaha mu rwego rwabwo rwo kurinda abatangabuhamya, IBUKA ,Umurenge atuyemo usibye ko wo nta kizere nywufitiye harebwe uko nta n’icyo ukora ku Nterahamwe ifunguwe igakomeza kwirenza abntu.....Sindondogoye, mfita agahinda, urakoze Malachie Hakizimana na Kigalitoday mutangaje iyi nkuru, nzongera mbandikire mbabaza mwe mutugerera aho tutakwigerera ko iyi ngegera yaba yarambaye uniforme iyikwiye ya Roze. Kigalitoday ndabinginze nimutambutse comment yanjye.

Ruswa yigaragaza yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

erega bazirunge zange zibe isogo, ingengabitekerezo hari abayonse izavamo bitinze!!

mutumwinka yanditse ku itariki ya: 21-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka