Rusizi: Uzajya ahombya ikigo cya Leta akorera azajya abibazwa ku giti cye

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu Karere ka Rusizi barasabwa kwirinda kurangiza imanza nabi kuko bishobora gukurura imanza zashora Leta mu gihombo, akaba ari muri urwo rwego bibukijwe ko uzajya arangiza urubanza nabi bigakururira Leta urubanza rushobora kuyiviramo igihombo ngo azajya akurukiranywa ku giti cye.

Ibi babisabwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Kankindi Léoncie, tariki 11/06/2014 ubwo yasozaga amahugurwa y’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga baturutse mu Tugari tugize akarere ka Rusizi.

Nyuma yo kubona ko hakiri benshi bagaragaza imbogamizi zituruka ku bumenyi buke bwo kudasobanukirwa n’amategeko, abahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu tugari, bagenewe amahugurwa ku mategeko agenga irangizwa ry’imanza ndetse no ku buryo butandukanye bwo kuzirangiza.

Abahesha b'inkiko batari abumwuga ngo bishimiye ibyo bungukiye mu mahugurwa.
Abahesha b’inkiko batari abumwuga ngo bishimiye ibyo bungukiye mu mahugurwa.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Léoncie yasabye aba bahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu tugari kwirinda kugwa mu makosa yo kurangiza nabi imanza, abibutsa ko aka kazi bakora gakomeye kandi gashobora kubazanira inkurikizi mbi mu gihe baba bakitwayemo nabi.

Aha kandi yabibukije ko uzajya akara amakosa agusha Leta mu gihombo bitewe no kurangiza imanza uko bitagomba ngo azajya akurikiranwa ku giti cye. Aya mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera hagamijwe gufasha aba bahesha b’Inkiko kurushaho kunoza akazi kabo neza.

Umuyobozi w’inzu y’ubufasha mu by’amategeko (Maison d’Acces à la Justice/ MAJ) mu karere ka Rusizi, Karema Bénjamin, watanze aya mahugurwa, yibanze ku gusobanura amategeko abahesha b’inkiko bagomba gukurikiza mu irangizwa ry’imanza ahanifuzwa ko mbere yo kurangiza imanza bajya babanza gushishikariza abafitanye ibibazo ko habaho irangizarubanza ku bushake batabanje kurangiza urubanza ku ngufu za Leta.

Karema Bénjamin ahugura abahesha b'inkiko batari ab'umwuga.
Karema Bénjamin ahugura abahesha b’inkiko batari ab’umwuga.

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu tugari tugize akarere ka Rusizi bahawe aya mahugurwa bavuga ko bari bayakeneye kugira ngo barushaho kurangiza neza inshingano zabo nkuko bitangazwa na Kavumbi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe.

Itegeko rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga rigenera abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, ab’imirenge ndetse n’ab’uturere kurangiza imanza hakurikijwe utugari, imirenge n’uturere bakoramo, amahugurwa nk’aya akaba ngo azakomeza kugira ngo barusheho kunoza inshingano bahawe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka