Rusizi: Guverineri yasabye abayobozi guhagarika abarimu bateye abanyeshuri inda

Mu nama y’umutekano y’Intara y’uburengerazuba yabereye mu karere ka Rusizi kuwa 30/07/2014, umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Guverineri Mukandasira Cartas yasabye abayobozi b’uturere tw’iyi ntara guhagarika ku mirimo abarimu bagiye batera abana b’abakobwa inda kandi babigisha.

Hari hashize iminsi muri iyi ntara hagaragara umubare munini w’abana b’abanyeshuri baterwa inda aho mu karere ka Rusizi honyine abarenga 400 barimo n’abanyeshuri batewe inda bigatuma bamwe bata amashuri.

Mu ntara y’uburengerazuba hamaze kuboneka abarezi bane barimo abo mu karere ka Rusizi na Rutsiro bateye inda abana b’abanyeshuri bigisha. Mu nama y’umutekano y’akarere ka Rusizi iheruka batinze kuri iki kibazo aho umwarimu umwe wo mu murenge wa Gitambi yateye inda umunyeshuri yigisha ahita amutwara avuga ko ngo amaze gukura.

Guverineri w'intara y'uburengerazuba asaba ko abarimu bateye abanyeshuri inda bahagarikwa ku mirimo y'uburezi.
Guverineri w’intara y’uburengerazuba asaba ko abarimu bateye abanyeshuri inda bahagarikwa ku mirimo y’uburezi.

Ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge wa Gitambi yabazaga ibyuwo mwarimu umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko nta munyeshuri ukura akiri ku ntebe y’ishuri kuko aba akirerwa kabone nubwo yaba afite imyaka myinshi kuko ngo iyo atangiye kubyara aba atagikurikiranye amasomo ye kuko aba agiye kurera abana bityo inshingano zikamubera nyinshi ibyo byose bikaba byaba intandaro yo kuba yatakaza amahirwe y’ubuzima bwe.

Muri iyo nama y’umutekano y’intara y’uburengerazuba kandi hanafashwe n’ingamba zo gukumira ibibazo nkibyo bigenda bigaragara mu burezi harimo ko aba bagize uruhare mu gutera abanyeshuri inda bagomba gufatwa bagashyikirizwa inzego z’ubutabera kugirango abahamwa n’icyo cyaha bakurikiranywe n’ubutabera.

Mu rwego rwo gukumira icyo kibazo kandi mu nama y’umutekano y’akarere ka Rusizi iheruka kuba umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye abayobozi b’inzego zitandukanye kujya baganira n’abana ndetse n’ababyeyi ku mpamvu zituma abana b’abanyeshuri bakomeza gutwara inda kugirango hafatwe ingamba zo kubikumira burundu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo barimu batera abanyeshuri inda, ntibabahagarike ku kazi gusa ahubwo banashyikirizwe ubutabera, hatitawe ku myaka y’abo batewe inda. Umwana ukiri mu ishuri aba akwiye kurerwa ntaba akwiye kubyara. Oya rwose, ibyo birura nibive mu ntama. Abo barimu si abarezi, barakoza isoni umwuga, nibavanwe mu nzira

Ganza Gisele yanditse ku itariki ya: 7-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka