Rusizi: Amadosiye y’abagororwa aragenzurwa ku buryo ntawarenganywa –Supt. Rudakubana

Umuyobozi wa Gereza ya Rusizi, Superintendent Christophe Rudakubana aratangaza ko nta bagororwa barangije igihano bakomeza gufungwa, kuko amadosiye yabo akurikiranwa umunsi ku wundi bityo urangije igihano agataha.

Ibi yabitangaje ku wa 24 Werurwe 2015 ubwo Gereza ya Rusizi yasurwaga na Minisiteri y’umutekano mu gihugu, hagamijwe kurebera hamwe uko iyi gereza ishyira mu mihigo ibyo yiyemeje harimo kurebera hamwe ubuzima bw’abagororwa n’abacunga gereza, ubutabera abagororwa bahabwa ndetse n’izindi serivisi iyi gereza itanga.

Supt. Rudakubana avuga ko ubutabera bwubahirizwa muri gereza ya Rusizi.
Supt. Rudakubana avuga ko ubutabera bwubahirizwa muri gereza ya Rusizi.

Supt. Rudakubana avuga ko ayo makuru y’abagororwa bakomeza gufungwa kandi bararangije igihano ari ibinyoma bisa kuko uburenganzira bwabo bwubahirizwa nk’uko bikwiye.

Akomeza avuga ko abagororwa bafungiye muri Gereza ya Rusizi bafashwe neza kimwe n’abacungagereza kuko ntawe uhutazwa cyangwa ngo abure ibyo afitiye uburenganzira.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu, Toto Wamugenza Emmanuel avuga ko mu byo bagaragarijwe na Gereza ya Rusizi birebana n’imihigo biyemeje bihagaze neza kuko ngo basanze hari ubufatanye mu mikorere y’inzego zose, akaba yabasabye kurushaho kunoza akazi bashinzwe babyaza umusaruro ibikorerwa muri iyi gereza.

Abayobozi batandukanye bavuye muri Minisiteri y'umutekano basura gereza ya Rusizi.
Abayobozi batandukanye bavuye muri Minisiteri y’umutekano basura gereza ya Rusizi.

Akomeza ashima uko iyi gereza ya Rusizi ishyira mu bikorwa imihigo harimo kubyaza umusaruro ubutaka buto ifite, gufasha abagororwa kubigisha imirimo itandukanye ku buryo n’ugeze mu gihe cyo gufungurwa arangije igihano atagera hanze ngo yibure kuko umwuga aba yarize uhita umugoboka, mu gihe gito akisanga mu buzima bwiza yiteza imbere nk’abandi banyarwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka