Rusizi: Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa gufasha abaturage kurangiza imanza

Mu runzinduko yagiriye mu karere ka Rusizi, tariki 09/05/2013, Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege, yasabye abayobozi b’inkiko kimwe n’abayobozi b’inzego za Leta gutanga ubutabera bwihuta kandi bunogeye buri wese.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abayobozi b’ingezo z’ibanze kurangiza imanza z’abaturage kuko ngo ubutabera butarangiza inshingano zabwo ari ntacyo buba bumariye ababugana; nk’uko yabitangaje muri urwo ruzinduko rwari rugamije kureba imikorere y’inkiko zikorera muri aka karere ka Rusizi.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yagaragarijwe ibibazo by’ingutu bibera imbogamizi izi nkiko, bimwe muri byo bikaba bishingiye ku bagororwa bacika imirimo nsimburagifungo (TIG), ikibazo cy’ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri aka karere ka Rusizi, inyubako z’inkiko zitajyanye n’igihe ndetse n’ikibazo cy’ikoranabuhanga rikiri hasi aho impapuro z’imanza zikibikwa hadakoreshejwe mudasobwa.

Prof. Sam Rugege yatangaje ko urukiko rw’ikirenga rudafite ubushobozi bwo guhita bukemura ibyo bibazo ariko abizeza ko hagiye kubaho imikoranire n’izindi nzego za Leta zishinzwe inyubako kugirango ibyo kubasanira bibe byakwitabwaho kugirango bakomeze inshingano zabo nta zindi nkomyi.

Prof. Sam Rugege atambagizwa mu nyubako y'urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi.
Prof. Sam Rugege atambagizwa mu nyubako y’urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi.

Nyuma yo gusura inkiko zikorera mu karere, Perezida w’urukiko rw’ikirenga yashimiye imikorere n’imikoranire hagati y’abaturage n’izi nkiko aha akaba yabasabye kurushaho gutanga serivisi nziza ku babagana hitabwa ku gukemura ibibazo baba babazaniye.

Kanyegeri Thimothe, Perezida w’urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi aratangaza ko nyuma yo kugirirwa inama ku bitagenda neza mu iirimo yabo ngo bagiye kwivugurura barushaho kongera umusaruro cyane cyane bita ku gukemura ibibazo by’ababagana.

Abakozi bakora muri izi nkiko zitandukanye barimo abanditsi, n’abacamanza, nabo ngo barishimira uku gusurwa na perezida w’urukiko rw’ikirenga kuko ngo bituma bahindura imikorere yabo bahereye kubyo bagiriwemo inama.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abaturage benshi bahora mu buyobozi basaba ko imanza batsinze zirangizwa,izi manza ahanini ziba ari iz’imitungo,kandi iyi mitungo niyo baba bashaka gukoresha mu kwiteza imbere,izi manza rero ziba zitararangijwe niziva mu nzira zizaba zikemuye byinshi harimo n’ubugizi bwa nabi bushingira ku makimbirane ya hato na hato.

uwera yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

Usanga mu baturage ahenshi hari ibirarane by’imanza nyinshi zitegereje kurangizwa,ariko ugasanga nanone ubuyobozi bw’ibanze nta bubasha bufite buhagije bwo kurangiza imanza cyane ko hari n’ababa badasobanukiwe,urukiko rw’ikirenga ruzashyireho urwego rushinzwe kurangiza imanza nibwo iki kibazo kizarangira burundu.

murenzi yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka