Rusizi: Abahesha b’inkiko barasabwa kudahubuka mu kurangiza imanza

Ubwo yarahizaga abahesha b’inkiko batari ab’umwuga batanu bo mumirenge itandukanye yo mukarere ka Rusizi, kuri uyu wa 28/01/2013, intumwa ya Leta muri minisiteri y’ubutabera, Kabanda Ildephonse, yabasabye kudahubuka mu kurangiza imanza.

Abo bahesha b’inkiko barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi, Ndemeye Arbert, bagaragaje ko uwo murimo wiyongera ku yo basanganywe bazawukora neza kandi bavuga ko nta nyungu bazaka abifuza gukemurirwa ibibzo mu rwego rwo kunoza serivisi ziha abaturage.

Intumwa ya Minisiteri y’ubutabera yabwiye abarahiye ko uru rwego rwashizweho mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage ubuyobozi bakareka gukomeza gusiragira bashaka ababarangiriza imanza ndetse rimwe na rimwe bagakoresha amafaranga yabo bakagombye kukemuza ibindi bibazo baba bafite.

Aha kandi basobanuriwe ko kurangiza imanza bitaba byoroshye ari nayo mpamvu basabwa kujya bakoresha ubushishozi ndetse aho babona badasobanukiwe bakihutira kubimenyesha inzego zo hejuru.

Abahesha b'inkiko biyemeje kutazatatira igihango.
Abahesha b’inkiko biyemeje kutazatatira igihango.

Zimwe mu mbogamizi zikunze kugaragara ngo nuko hari abahesha b’inkiko baba bashaka kwikuraho imanza bagashaka kuzegeka ku bandi kandi zakagombye gukemukira aho.

Basabwe kujya bareka kugira amananiza nk’ayo kuko atariwo muti w’ikibazo, gusa abakora nk’ibyo bifatwa nk’amakosa ngo bagomba kubicikaho kuko bidindiza abaturage bagahora basiragira mu nkiko kandi urwo rwego rwarashyiriweho gufasha abaturage badasiragiye mu nkiko.

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ngo bagomba kumenya ko bagomba guhosha amakimbirane y’abaturage bakabumvikanisha batarajya mu nkiko kuko aribyo byafasha sosiyete nyarwanda aho guhora mu manza z’amahugu dore ko arizo zikunze kugaragara akenshi.

Abarahiye basobanuriwe ko urwego rw’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga rudakuraho urwego rw’urukiko rw’abahesha b’umwuga bikorera ku giti cyabo kuko narwo rwabiherewe ububasha; mu gihe umuntu afite urubanza yaba umuturage cyangwa uwo ari we wese ajya kurangiriza urubanza rwe aho yifuza muri izo nzego zombi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka