Aba bagororwa barekuwe byagateganyo ni abageregeje kwitwara neza bari bafungiye ibyaha bisanzwe. Harekuwe abarangije kimwe cya gatatu cy’igihano bakatiwe ku bakatiwe munsi y’imyaka 5, abarangije bibiri bya gatatu ku bakatiwe hejuru y’imyaka 5 ndetse n’abamaze imyaka 20 bafunze kandi barakatiwe burundu.
Ibyo bivuga ko ibyaha bya Jenoside, gufata abana kugufu, ingenga bitekerezo ya Jenoside no kunyereza umutungo wa Leta bitarebwa n’iri tegeko.
Ubwo burizwaga imodoka basubijwe mu miryango yabo, aba bagororwa wabonaga ibyishimo bisesekara ku maso yabo aho ijambo ryose babwibwibwaga n’abayobozi ryakirizwaga amashi arangwa n’ibyishimo.
Sinumvayabo Shabani wo mu Karere ka Nyamasheke ni umwe mu bahawe imbabazi avuga ko yari amaze imyaka 14 avunze yari asigaje umwaka 1 aha arashima Leta y’ubumwe yabatekerejeho ikaba ibahaye imbabazi avuga ko yakosotse kandi akaba atazongera gukora amakosa yamusubiza muri Gereza.
Mu ngenzi we Mutamuriza Claudine avuga ko ashima Leta y’ubumwe yemeye kubaha imbabazi aho avuga ko yakuye amasomo menshi muri iyi gereza azamufasha kubaho muri ubu buzima agiyemo, uyu mwana w’umukobwa yafunzwe afite imyaka 22 ubu akaba afite 27.
Ndamuzeye Emmanuel wari uhagarariye akarere muri uyu muhango kimwe n’inzego z’umutekano basabye aba bagororwa bahawe imbabazi kwitwararika aho bagiye bakarushaho kubiba umuco w’amahoro nk’abantu bagorowe.
Aha banasabwe kwirinda icyatuma bagaruka muri gereza dore ko ngo hari abarangiza ibihano byabo mu gihe gito bakongera gukora amakosa abagarura muri gereza.
Umuyobozi wa Gereza ya Rusizi, Gato Sano Alex, yabwiye aba bagororwa ko abahaye impamba yo kwirinda barushaho kwiteza imbere dore ko ngo banafite amasomo bigiye muri iyi gereza azabafasha kubaho mu buzima bwabo aha kandi akaba yabakanguriye kujya bitabira gahunda za Leta.
Mu gihugu hose abagororwa 182 nibo bahawe imbabazi ku byaha bari barakoze.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
abakoze ubuhotozi ntabwo bari bakwiye izo mbabazi niba barimo ntituzabakira.
abakoze ubuhotozi ntabwo bari bakwiye izo mbabazi niba barimo ntituzabakira.
nibaze abdufashe kubaka igihugu ariko akndi banakoresha neza amasomo bakuye muri gereza dore ko ari ishuri. reka twitegure ko rubana rwigize akari aha kajya he bazabigisha maze umutuzo ukagaruka
erega imvugo y’umusaza niyo kandi impuhwe no kureba kure kwe akamamenya iki ngezi nibyo ashyize imbere,kandi nukuri bigaragarira buri wese. icyo yiyemeje ashyirwa aruko agishyize mungiro, ibi ntibivuza ko adahana , uwakosheje nawe arahanwa bikwiye, dukomeje kumushyigikira kandi turamusezerana gutera ikirenge mucye, dushyira mubikorwa ibyo adusabye
ndumva imvugo ariyo ngiro aba bagororwa bagize amahirwe yo kubabarirwa baramenye bazitware neza cg bazabagarure inyuma y’inkuta nabagira inama yo kuzaba urugero rwiza muri sosiyete bagiyemo aho kongera kuyibera ibibazo.