Rushashi: Kumvikana ku mpamvu z’ubutane hagati y’abashakanye bigabanya amakimbirane

Mu murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke, hari bamwe mu bashakanye nyuma bakemeranywa ku mpamvu z’ubutane ndetse buri wese akorohereza uwo bashakanye mu gutandukana no kugabana imitungo hakurikijwe amategeko kandi nta yandi makimbirane avutse.

Bamwe mu babashije gutandukana kuri ubwo buryo bemeza ko iyo batabanza kumvikana byari gutera amakimbirane, ndetse bakaba banasaba abandi bafitanye ibibazo biteganywa n’amategeko bishobora gutuma habaho ubutane kutabyihererana bakajya babiganira ndetse bakagisha inama abandi igihe babona bitangiye gukurura amakimbirane mu rugo.

Dusabeyezu Damascene na Yamfashije Donatha, bamwe mu batandukanye kuri ubwo buryo nyuma yo kubyumvikanaho, bemeza ko iyo hagira umwe unaniza undi haba mu buryo bwo gutandukana cyangwa mu kugabana umutungo byari gutuma barebana nabi, ariko bakaba babikora mu nzira nziza ntawe uhohoteye undi.

Uyu mugabo ashinja umugore we guta urugo igihe kingana n’amezi 14 umugabo atazi aho yagiye, bityo akaba yumva agomba gutandukana nawe agashaka undi mugore. Uyu mugabo kandi yemera ko nyuma yo kubyumvikanaho yahaye umugore we n’abana babyaranye ibyo bafiteho uburenganzira ku mutungo, kandi ngo kumvikana byoroshya imiburanishirizwe y’urubanza.

Umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Rushashi Habarurema Geftain, nawe yemeza ko hari abashaka gutandukana bakabikora babyumvikanyeho ntibagirane amakimbirane.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nubwo gutandukana ataribyo byihutirwa igihe hari ubangamiye mugenzi we, gutandukana mu mahoro bigabanya urugomo rukunze kuvamo n’ubwicanyi bushingiye ku gushaka kwikubira imitungo abatandukana bari bafatanyije.

Yemeza ko mu murenge wa Rushashi harimo abaturage bamaze kugira imyumvire myiza yo kurwanya urugomo, kandi ngo mbere yo kujya mu nkiko bagisha inama ubuyobozi bw’umurenge wabo, kubunga byakwanga bagakomereza mu rukiko kubwumvikane bwabo bagatandukana bikurikije amategeko y’abashakanye.

Uko gutandukana neza kandi ngo ubuyobozi bw’umurenge bubigiramo uruhare hakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya amakimbirane avuka mu ngo, no kubasobanurira ibiteganywa n’amategeko igihe umwe atishimiye uwo bashakanye. Icyakora uko kubagira inama ngo ntacyo bihindura ku kwitabaza inkiko zibifitiye ubushobozi.

Umukobwa ufite imyaka 23 witwa Mukakamonyo Domitrie, avuga ko ababyeyi be batandukanye afite imyaka 17. Mbere yo gutandukana ngo bahoraga mu ntonganya za hato na hato ndetse no kurwana ku buryo bari bafite ubwoba ko umwe azica undi.

Gusa ngo baje kumvikana basaba ubutane, bagabana imitungo neza ndetse ubu buri wese abayeho neza ku ruhande rwe, kuburyo n’abana babo ngo babasura aho bashakiye bwa kabiri bakabakira neza kandi ku mpande zose, ndetse babasigiye iminani yabo ubu nabo bakaba babayeho neza.

Ubusanzwe amategeko ateganya impamvu zemewe zituma abashakanye batandukana, ariko uburyo bwo kubikoramo bukunze gutera amakimbirane bigatuma abashaka gutandukana bicana cyangwa bagakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka