Ruhango: Abafasha mu by’amategeko barasobanurirwa ko kurega atari byo bakwiye gushyirwa imbere

Abafasha mu by’amategeko 72 baturutse mu mirenge icyenda igize akarere ka Ruhango, basobanuriwe tekiniki zo kuba umufasha mu by’amategeko ndetse banibutswa ko kurega atari byo bakwiye gushyirwa imbere.

Muri aya mahugurwa yateguwe n’umuryango Human Rights First Rwanda Association (HRFRA) abafasha mu by’amategeko bahuguwe ku mategeko amwe n’amwe, nk’itegeko rigenga izungura mu Rwanda, itegeko rigenga imicungire y’ubutaka mu Rwanda, uburenganzira bwa muntu no kubukorera ubuvugizi.

Utanga amahugurwa ariwe Mpumuro Kayitavu Appolinaire, umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umujyanama mu by’amategeko yabwiye aba bahuguwe ko igihe bazaba buzuza neza inshingano zabo bizatuma abaturage badasiragira mu buyobozi bazana ibibazo.

Yakomeje asobanura uburyo abafasha mu by’amategeko bazajya bakira abaturage babagejejeho ibibazo bakabumva byaba ngombwa bakabafasha guhura n’abo bafitanye ibibazo bakabumvikanisha kuko kurega atari byo bakwiye gushyira imbere.

Aba bafasha mu by’amategeko batanze ubuhamya bw’uburyo bagiye bafasha abaturage kuri bimwe mu bibazo bari bafite ibyinshi byari bishingiye ku kutamenya urwego rwabafasha kubakemurira ibibazo, birimo kubageza ku babarangiriza imanza, kubageza ku bakozi b’inzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ), kugeza ibibazo byabo mu bunzi n’ibindi.

Abafasha mu by'amategeko bo mu karere ka Ruhango barimo guhugurwa.
Abafasha mu by’amategeko bo mu karere ka Ruhango barimo guhugurwa.

Muri aya mahugurwa y’iminsi itatu yatangiye tariki 29/01/2014, abahugurwa baranakora imyitozo y’ubufasha mu by’amategeko kugira ngo bibafashe kwimenyereza gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Aba bafasha mu by’amategeko bagiye batoranywa mu tugari hakurikijwe imyitwarire yabo mu muryango nyarwanda n’uburyo basanzwe bazwiho ubunyangamugayo. Akaba ari ku nshuro ya kabiri bahabwa amahugurwa mu birebana n’ubufasha mu by’amategeko.

Umuryango HRFRA ibikorwa byawo byibanda cyane cyane ku buvugizi bw’abatishoboye, gutanga ubujyanama mu by’amategeko, kwigisha abaturage amategeko n’ibindi.

Umuryango HRFRA ufite Umushinga “Your Land your Right” ugamije gufasha abanyarwandakazi kumenya no guharanira uburenganzira bwabo ku mutungo w’ubutaka, uyu mushinga ukaba ukorera mu Karere ka Ruhango kuva mu mwaka wa 2013.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka