Nyamasheke: Barasaba kwegerezwa amategeko ngo barusheho gutanga serivise nziza

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bakaba banafite kurangiza imanza mu nshingazo zabo barasaba inzego zishinzwe amategeko kuyabegereza kugira ngo barusheho kwihugura no kurushaho gukora akazi kabo ko kurangiza imanza mu buryo bwihuse kandi ntacyo bikanga.

Ibi abanyamabannga nshingwabikorwa b’utugari babitangarije mu mahugurwa barimo ajyanye no kubongerera ubumenyi mu buryo bwo kurangiza imanza ziciye mu mucyo kandi mu buryo bwihuse kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 kamena 2014.

Nyiransabimana Christine ni umunyabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagarama mu murenge wa Karambi avuga ko kumenya amategeko mashya bizatuma barushaho gukora akazi kabo nta gutandukira cyane ko ubundi bibagora umunsi ku munsi kubera amategeko ahinduka kenshi, agasaba ko amahugurwa nk’aya yahoraho bitewe n’ibyahindutse mu mategeko.

Agira ati “igihe hari amategeko yahindutse bizaba byiza babitumenyesheje gutyo tukarushaho kurangiza imanza twizeye ko ibyo twakoze ari ukuri”.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari tugize akarere ka Nyamasheke barimo guhugurwa ku mategeko; uri imbere yabo ni Rubagumya Antoine ubahugura.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize akarere ka Nyamasheke barimo guhugurwa ku mategeko; uri imbere yabo ni Rubagumya Antoine ubahugura.

Munyankindi Silas ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mugera mu murenge wa Shangi avuga ko ari byiza kuba babahugura mu bijyanye n’amategeko ariko ko bizaba byiza bagiye babaha amategeko yanditse bakajya bayasoma umunsi ku munsi ku buryo bizabarinda gushidikanya iyo barangiza imanza, bikazatuma byihuta kandi bikaba mu mucyo.

Abisobanura agira ati “amategeko avugururwa kenshi tukayahugurwaho kenshi ariko ntituyabone yanditse, icyo gihe rero biratugora kandi nitwe bigarukaho iyo turangje imanza nabi kuko nitwe tubiryozwa”.

Umwe mu bahugura Rubagumya Antoine ukora mu kigo gifasha abaturage kubona ubutabera muri Nyamasheke (Maison d’Access à la Justice/MAJ), avuga ko mu minsi ya vuba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bazaba babonye amategeko yanditse bakaba bari kubahugura ariko kandi bakazasaba ko ibyifuzo byabo byo kubona amategeko yanditse, byubahirizwa kuko iyo batitwaye neza ku kazi kabo harengana umuturage.

Yagize ati “inshingano za minisiteri y’ubutabera ni ukugeza ubutabera kuri bose, iyo imanza ziciwe ntibishyirwe mu bikorwa ntabwo abaturage baba babonye ubutabera bwuzuye, ni ngombwa rero ko bahugurwa kugira ngo abaturage barusheho kugira ubutabera nyabwo kandi bwihuse”.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa agomba kumara iminsi ibiri , akaba ari kubera ku cyicaro cy’akarere ka Nyamasheke, ahuje abanyamabanga nshingwabikorwa basaga 60.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka