Muhanga: Mu kwezi kumwe bamaze gucyemurira abaturage ibibazo 190 muri 230 byagaragaye

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga ko mu ntara y’Amajyepfo, Yvonne Mutakwasuku aratangaza ko muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, abayobozi bamaze gucyemura ibibazo 190 muri 230 abaturage babagaragarije.

Mutakwasuku avuga ko uku kwezi kwagiriye akamaro gakomeye abaturage kuko babashije kubacyemurira ibibazo byinshi bigera ku gipimp cya 82.6%. Ibi kandi ngo byanejeje n’abayobozi kuko nabo batanezezezwa no kuba abaturage bayoboye bari mu bibazo.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga kandi ko abayobozi bose bagikomeje gushakira hamwe uko n’ibi bibazo bisigaye byabonerwa igisubizo dore ko ngo byashyikirijwe inzego bireba.

Mutakwasuku Yvonne uyobora akarere ka Muhanga.
Mutakwasuku Yvonne uyobora akarere ka Muhanga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hakoreshejwe uburyo butandukanye abaturage babone uko bagaragaza ibibazo bibabangamiye.

Ubwo buryo ngo burimo kwegera abaturage bagakorana ibiganiro maze bakumva ibitekerezo n’ibibazo byabo, umuyoboro w’itangazamakuru aho batanze ibiganiro ku maradiyo atandukanye bakanacyira ibibazo abaturage babazaga.

Muri uku kwezi kandi ngo abayobozi banaboneyeho kwibutsa no kugaragariza abaturage ibyo basabwa n’ubuyobozi no kubagira inama ngo babashe gukemurirwa ibibazo vuba na bwangu.

Mu karere ka Muhanga kandi bamuritse ibikorwa binyuranye by’iterambere bamaze kugeraho birimo ivuriro rito (poste de sante) ry’ahitwa i Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, inyubako y’Umurenge Sacco ya Nyamabuye ndetse n’ibiro by’akagari ka Gahogo.

Gerard Gitoli Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mayor kuba warakemuye ibibazo 190 Kuri 230 ugasiga ikibazo cy’abaturage bagemuye ibijuma murin ES NYAKABANDA birababaje nkuko byavuzwe na piyo, ubu se mu kwa munanai muzajya kubasaba amajwi y’abadepite, ni hatariiiiiiiii!!!, cyakora nabo bafashe nk’umuyobozi bitoreye kuko kiriya gitekerezo giteye ishozi munsi y’ifoto yawe!!!!!!!!!!!!!, Bafashe.

Gerard yanditse ku itariki ya: 16-03-2013  →  Musubize

Mayor, nibyiza ko abaturage babitoreye mubabera ijisho kandi mukabageza kuri byinshi kuko ubwo mu kwezi kw’imiyoborere myiza mwabashije gukemura ibibazo bingana kuriya,aha tukaba tubashimira nk’abaturage muyoboye.
Aha ariko nanjye ndagaruka ku kibazo cy’abaturage bahereye 2009 Bishyuza ES NYAKABANDA ubwo Kayitare p Celestin yimurwaga atabishyuye ariko mukaba mubica ku ruhande ahubwo mwabona inama y’umushyikirano igeze mukabatumaho mukabababeshyabeshya, ikindi n’uko hari abakozi b’akarere bihishe inyuma y’ibi cyane nka Directeur de l’education. Gusa numva icyaba kiza ari uko iki kibazo nacyo Mwakigira icyanyu kandi mukagaragariza abaturage ukuri nk’Umuyobozi bitoreye.

yanditse ku itariki ya: 16-03-2013  →  Musubize

Nibyiza Muhanga komeraza ho !kuko muraruta ibigo byinshi bya Leta kandi ngo nibyo bikomeye ra !nta service zibera yo baratubeshya nta nibibazo bakemura !uretse Imana yonyine ,urugero :uribyo bigo hagati yabyo birapingana!Mukomereza ho Muhanga

jean marie yanditse ku itariki ya: 5-03-2013  →  Musubize

nibindi tuzabigeraho.biruta ibyo

ndikuryayo victor yanditse ku itariki ya: 28-02-2013  →  Musubize

Uyu muyobozi azanakemure ikibazo cy’abaturage bambuwe n’ishuri rya E.S NYAKABANDA, abaturage bakaba bamaze imyaka igera kuri 4 batabaza ariko akaba atabumva namba.

Yemwe n’umuvunyi hari abo yategetse ko bakwishyurwa ariko byaranze, kandi abo bose bafite amasezerano yanditse. Ese ntibyari kuba byiza bahereye kubibazo bimaze igihe kirekire... Kubona wanga kwishura n’umuntu waguhaye igitebo cye cy’ibijumba imyaka n’imyaka igashira! Cyangwa ni ukugirango bibwirize? Aha!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!Aba baturage ni abo gutabarwa, bitabaye ngombwa ko Nyakubahwa ariwe uzaza gutanga igisubizo, kuko hari igihe bamunaniza.

Piyo yanditse ku itariki ya: 28-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka