MAJ zitezweho guhindura isura y’ubutabera bwo mu Rwanda

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, aratangaza ko Leta yongereye ubushobozi n’ubumenyi abakozi bakora mu biro bishinzwe kugira inama abaturage mu bijyanye n’amategeko (MAJ), kugira ngo zikemura ibibazo by’abaturage bahora basiragira mu nkiko rimwe na rimwe bitari ngombwa.

Urwego rwa MAJ rumaze igihe gito rwanditswe mu bakozi ba Leta rutegerejweho akazi ko kugarura isura nziza y’ubutabera mu gufasha baturage, nk’uko Minisitiri Busingye yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangaga ishusho y’ubutabera bw’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2014 dusoza, cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 30/12/204.

Yagize ati “Turifuza ko bahindura isura y’ubutabera mu gihugu. Ntago dushaka Umunyarwanda wicarana ikibazo cy’amategeko, cy’ubutabera, cy’akarengane akakicarana yabuze uwo agishyikiriza akakicarana atazi uko yabigenza, niba ajya kuburana cyangwa ajya gushaka ubufasha.

Minisitiri Busingye atangaza ko Leta itegereje kuri MAJ imikorere ihwitse nyuma yo kugirwa abakozi ba Leta.
Minisitiri Busingye atangaza ko Leta itegereje kuri MAJ imikorere ihwitse nyuma yo kugirwa abakozi ba Leta.

Ntudushaka umuntu inkiko zitegeka ngo genda wishyure kanaka yagera mu cyaro akinangira. Turatekereza ko ibi bintu byose mwajyaga mwumva byose tugomba gufatanya tugafasha Umunyarwanda ikibazo yagira aho akijyana.”

Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko gushyira aba bakozi ba MAJ mu bakozi ba Leta bikabaha umutekano wo kumva ko barinzwe n’ubundi bufasha mu by’akazi babagenera, bizera ko byose bizabafasha kwita ku kazi kabo kandi bakakira neza abaturage mu buryo buboroheye.

Kuva uru rwego rwatangira guhabwa ubushobozi, uyu mwaka inzego za MAJ zakiriye dosiye z’imanza zigera ku 25.286, mu gihe MINIJUST yonyine yakiriye imanza 481 z’abarega Leta, muri izo harimo 197 yatsinze, igatsindwa 72 naho izindi 212 zikaba zikiri mu nkiko.

Minsitiri Busingye yanaboneyeho kuburira abavoka bashora Leta mu manza zidafite icyo zimaze ko guhera umwaka utaha bazajya birengera ibyavuye mu rubanza, bakaba banishyura n’ibyatsindiwe ndetse n’amande.

Emmanauel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MAJ tuyitzeho kuzamura ubuvugizi mu baturage cyane ku bibazo by’imaza kandi bagafasha abaturage kuzirinda kuko zituma uzishoyemo atagira iterambere uretse guhora asiragira gusa

maja yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka