Kubaka amahoro ngo bitanga umutuzo w’umutima

Ngo utunze amahoro ni nawe uyatanga; nk’uko byagarutsweho tariki 29/01/2013 mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’inganzo y’amahoro wateguwe na komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Kiriziya Gatorika paruwase ya Matimba mu karere ka Nyagatare.

Mu butumwa bwatanzwe harimo kurwanya akarerengane n’ihoheterwa iryari ryo ryose.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “turwanye akarengane n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose duharanira kubaka umuco w’ubutabera n’amahoro”.

Nk’uko byagarutsweho na Ngerageze Emilien Padiri mukuru wa paruwase ya Matimba unakuriye komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri zone y’Umutara, ngo ibikorwa by’iyi komisiyo bigenda bitanga umusaruro aho abantu bigishwa kandi bagahinduka, anongeraho ko utunze amahoro ariwe uyatanga.

Ibi kandi byanashimangiwe na Mukabagabo Clemantine wari uhagarariye iyi komisiyo muri diocese ya Byumba. Yavuze ko kugirango ituze ritagira ikirihungabanya umuntu agomba kubana neza n’Imana ngo aya mahoro agomba kugera no ku bidukikije.

Ibi bikorwa bya komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri kiriziya gatolika byashimwe na Mugwaneza Christine ushinzwe gukurikirana ibibazo by’abaturage mu murenge wa Matimba, akavuga ko hari umusanzu ugaragara baha ubuyobozi bwite bwa Leta.

Mu byo iyi komisiyo yakoze muri uyu mwaka ushize harimo kuba barabashije gukemura amakimbirane agera kuri 65. Uretse ibi kandi banafasha kuyobora mu nzego z’ubutabera abatishoboye no kubashakira abanyamategeko.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka