Jarama: Abaturage 1300 bambuwe agera muri miliyoni 33 na rwiyemezamirimo ngo bagiye kugana inkiko

Abaturage bagera kuri 1300 bo mu Murenge wa Jarama Akarere ka Ngoma nyuma yo kumara hafi umwaka wose batishyuwe na rwiyemezamirimo Ntakirutimana Florien ufite kompanyi ECOCAS umwenda wa miliyoni zibarirwa muri 33 noneho bagiye kumujyana mu nkiko.

Aba baturage bakoreye Pasiteri Ntakirutimana Florien mu mirimo yo gukora amaterasi y’indinganire mu mwaka wa 2013 ntabishyurwa ndetse n’akarere kagasesa amasezerano y’iryo soko kari gafifatne na we kubera imikorere mibi.

Abaturage bakoreye Pasiteri Ntakirutimana Florien mu materasi y'indinganire bategereje kwishyurwa baraheba none ngo bagiye kugana inkiko.
Abaturage bakoreye Pasiteri Ntakirutimana Florien mu materasi y’indinganire bategereje kwishyurwa baraheba none ngo bagiye kugana inkiko.

P. Ntakirutimana Florien ngo nyuma yo gutsindira isoko ryo gukoresha amaterasi mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, muri contaro yo kwishyurwa yatanze konti iri mu ideni( credit ), bajya bamwishyura banki ikayajyana yose, bigatuma adahemba abo yakoreshaga.

Aba baturage nyuma yo kwiyambaza abavoka baburanira abantu ku buntu,ikirego cyabo cyanze kwakirwa mu rukiko kuko ngo kuva atari cooperative cyangwa ishyirahamwe bagomba gutanga buri muntu igarama.

Ibi ariko ntibyaje gukunda kuko muri abo bambuwe harimo ababaga badafitemo amafaranga ageze ku igarama basabwaga ry’ibihumbi 25.

Nyuma yo kuvugana n’uyu rwiyemezamirimo akemera kwishyura ariko akemera kwishyura amafaranga ibihumbi 300 buri kwezi muri izo miliyoni 33,abaregaga babibonyemo amananiza kuko babonaga ngo yarangiza kuyishyura mu myaka icyenda mu gihe harimo abo yajya yishyura atageze ku gihumbi ku kwezi bitewe nuko bafitemo make.

Kugeza ubu, ikirego kigiye kujyanwa mu nkiko haherewe ku bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe badatanga igarama mu nkiko nk’uko itegeko ribiteganya, abo bagera kuri 70% .

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko nta yindi nzira aba baturage banyuramo kuko imishyikirano yanze rwiyemezamirimo akaba yaranze kwishyura kandi akarere karamwishyuye. Ikigeretse kuri ibyo ngo akaba atabura ubwishyu.

Ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage gikunda kugaragara, ahanini usanga hakenewe ingamba ku buryo rwiyemezamirimo yajya yishyurwa aye hanyuma abo yakoresheje na bo bakishyurwa ayabo bitanyuze kuri compte ya rwiyemezamirimo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka