Inkiko zigiye guhuza uburyo bwo kwishyura indishyi ku byo amategeko atagaragaza neza

Kuri uyu wa 11/6/2014, abacamanza mu nkiko nkuru n’izisumbuye mu Rwanda bemeje imirongo ngenderwaho rusange, yafasha inkiko kujya zitegeka kwishyura indishyi mu buryo buteye kimwe ku bantu bose n’ahantu hose, hashingiwe ku gushyira mu gaciro birenze ibyo amategeko ateganya.

Iyo mirongo ngenderwaho ngo izanafasha inkiko kujya zitegeka kwishyura indishyi, mu gihe uwangirijwe yaba yatewe ubusembwa ku mubiri we cyangwa hari igice cy’umubiri cyangiritse, kandi cyatumaga akora umurimo umubeshaho ariko ntibishoboke ko awukomeza; nk’uko byatangajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’inkiko, Francois Regis Rukundakuvuga.

“Turafata icyemezo dusa n’abahuriyeho kuko amategeko adasobanura buri kabazo; turibaza ngo niba uri umu-star, isura yawe iyo yangijwe (wagize impanuka), ntabwo ihenda kimwe n’uwirirwa ahinga, niba akaguru wakinishaga umupira kavunitse; ntiwishyurwa bisanzwe ahubwo urishyurwa nk’uwavunitse akaguru kari kagutunze”, Rukundakuvuga.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, abayobozi b'inkiko n'Umucamanza Nic Madge, mu mahugurwa y'abacamanza ku buryo bwo gushyira mu gaciro iyo bategeka kwishyura indishyi.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, abayobozi b’inkiko n’Umucamanza Nic Madge, mu mahugurwa y’abacamanza ku buryo bwo gushyira mu gaciro iyo bategeka kwishyura indishyi.

Yongeyeho ko abacamanza bose mu gihugu bagomba kujya bategeka abantu kwishyura ibingana aho baba hose mu gihugu; kandi hakabanza gusuzumwa ubukana bw’ikosa ryakozwe, imiterere y’uwarikoze n’icyari kigenderewe mu kurikora.

Rukundakuvuga yahakanye ko ibijyanye no gushyira mu gaciro bitazateza abacamanza kugira amarangamutima yo kurenganya ababurana bamwe no kubogamira ku bandi; aho asobanura ko ubusanzwe amategeko ari rusange, umucamanza ahanini akaba akunze gushyira mu gaciro ashingiye ku bunyangamugayo.

Abacamanza mu nkiko nkuru no mu nkiko zisumbuye bahugurwa ku buryo rusange bwo gushyira mu gaciro mu gihe bategeka kwishyura indishyi z'ibyangijwe.
Abacamanza mu nkiko nkuru no mu nkiko zisumbuye bahugurwa ku buryo rusange bwo gushyira mu gaciro mu gihe bategeka kwishyura indishyi z’ibyangijwe.

Umucamanza w’umwongereza, Nic Madge wahaye amahugurwa abacamanza ku buryo rusange bwo gushyira mu gaciro mu gihe bategeka kwishyura indishyi z’ibyangijwe, yavuze ko ubu buryo busanzwe bukoreshwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi, hadashingiwe gusa kubyo amategeko asobanura.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka