ILPD yatangije uburyo bushya bwo gufasha abahiga kwiga banakora imirimo yabo

Ishuli rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) rifite icyicaro mu karere ka Nyanza ryatangije uburyo bushya bufasha abanyeshuli baryo kwiga banakora imirimo bashinzwe y’ubwunganizi mu by’amategeko, ubushinjacyaha no guca imanza mu nkiko.

Ubwo buryo bushya bwiswe Fast Track model (FTM) bugamije gufasha abanyeshuli gukomeza kwiga bibereye mu kazi kabo kurusha uko bamaraga amezi 9 barataye imirimo.

Abiga mu kigo cya ILPD bazagabanwamo ibice bibiri bigizwe n’abantu bashya mu kazi bari munsi y’imyaka ibiri y’uburambe n’abandi bari hejuru y’iyo myaka akaba ari nabo bazajya biga banakora.

Itandukaniro ry’abo bombi ni uko abiga banakora amasomo yabo azamara amezi icyenda naho abiga nta kazi bakora bamare amezi 12.

Iki gitekerezo cyagizwe n’ubuyobozi bwa ILPD nyuma yo gusanga hari akazi kangirika mu gihe abanyeshuli baba bari kwiga batemerewe kuvanga amasomo n’akazi.

Bamwe mu banyeshuli biga muri ILPD.
Bamwe mu banyeshuli biga muri ILPD.

Kwiga no gukora byombi bazajya babibangikanywa mu buryo bungana bitewe n’uburambe basanzwe bafite mu kazi kabo; nk’uko Nick Johnson umuyobozi wa ILPD yabivuze. Yasobanuye ko ibyo bizatuma batanga umusaruro mu kazi ndetse bakaniyungura byinshi mu bijyanye n’amategeko.

Ibi kandi byanashimangiwe na Hitiyaremye Alphonse umushinjacyaha mukuru wungirije avuga ko ubwo buryo buzasiba icyuho cyagaragaraga ubwo abo banyamategeko bataga akazi bakaza kwiga muri ILPD.

Alain Mukurarindal umushinjacyaha akaba n’umuvugizi w’Urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu wiga kuri ubu muri ILPD avuga ko kwiga banakora akazi bizabafasha gutanga umusaruro impande zombi.

Amasomo atangirwa muri ILPD yibanda ku gushimangira ubumenyi ngiro mu bijayanye n’amategeko ku bantu basanzwe bari mu kazi gafite aho gahuriye nayo nk’abavoka, abashinjacyaha, abacamanza n’abandi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mudukurikiranire ibigendanye niryo shuri, ese rizatangira ryari? ni systeme ya week end? cyangwa ni buri mugoroba? kuriha ni angahe?

bimenyimana yanditse ku itariki ya: 18-11-2013  →  Musubize

mudukurikiranire ibigendanye niryo shuri, ese rizatangira ryari? ni systeme ya week end? cyangwa ni buri mugoroba? kuriha ni angahe?

bimenyimana yanditse ku itariki ya: 18-11-2013  →  Musubize

Ababishinzwe bazadutangarize neza gahunda y’uko izo nyigisho zizakorwa, n’uburyo ababishaka batangira kwiga cyane cyane abantu bakeneye ubu bumenyi mu kazi kabo ka buri munsi badahagaritse akazi ngo hazemo icyuho.

Turabashimiye.

Pie yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Ababishinzwe bazadutangarize neza gahunda y’uko izo nyigisho zizakorwa, n’uburyo ababishaka batangira kwiga cyane cyane abantu bakeneye ubu bumenyi mu kazi kabo ka buri munsi badahagaritse akazi ngo hazemo icyuho.

Turabashimiye.

Pie yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka