Gicumbi: Ibibazo by’abaturage Umuvunyi yakiriye byiganjemo iby’amasambu

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe kurenganura abaturage no kurwanya ruswa, tariki 27/05/2013, Umuvunyi mukuru, Cyanzayire Aloysia, yakiriye ibibazo by’abaturage mu karere ka Gicumbi byiganjemo ibirebana n’amasambu.

Nyuma yo gufatanya Umuvunyi mukuru n’inzego z’akarere ka Gicumbi gukemura ibyo bibazo, Umuvunyi yabwiye abaturage bari bateraniye mu cyumba k’inama cy’akarere ka Gicumbi ko bifuje gutangiriza icyumweru cyahariwe guca akarengane mu karere ka Gicumbi kugirango bafashe abaturage kurenganurwa.

Ati “Iyi mirenge niyo duhereyeho ariko ntibivuga ko n’ahandi tutazahagera kuko igihugu cyacu ntigishaka ko hagira umuturage urengana”.

Yongeyeho ko nihagira umuturage ujya kwaka ibyo akeneye mu buyobozi kandi abyemerewe nta mpamvu yo kumunaniza cyangwa kumwaka amafaranga arenze ku cyangombwa kuyaba asanzwe agenwe.

Umuvunyi mukuru yagize ati “Inshingano zacu ni ukurwanya ruswa no gukumira akarengane akaba ariyo mpamvu twaje kubatega amatwi ngo mudutangarize uko mwumva ibibazo byanyu bigomba gukemuka natwe tubafashe ndetse tubahe n’inzira byakemurwamo.”

Benshi mu baturage bitabiriye gahunda y’umuvunyi mukuru bagaragaje bimwe mu bibazo bafite aho benshi wasangaga bahuriza ku kibazo cy’amasambu aho basabaga ko barenganurwa bagahabwa ubutaka bwabo.

Bankundiye Soniya wo mu murenge wa Kageyo yavuze ko amaze igihe kinini umuntu yaramurengereye ku butaka bwe ariko inzego z’ibanze ntizimukemurire ikibazo kandi bagikemura ntiyishimire imikirize y’urubanza bityo akaba yifuzaga ko Umuvunyi amukemurira ikibazo.

Ikindi n’icy’abaturage bimuwe mu bibanza by’ahubatswe inkambi ya Gihembe irimo impunzi z’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakaba batarishyuwe imitungo yabo yose.

Abaturage bari benshi baje gusaba kurenganurwa.
Abaturage bari benshi baje gusaba kurenganurwa.

Nzigira Claver nawe yatanze ikibazo cy’imyaka yabo yangizwa na sosiyete ikora umuhanda STRABAG aho basunika igitaka imodoka zabo zikarenzaho ibitaka.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, hamwe n’Umuvunyi mukuru bababwiye ko bagiye kubahuza n’ababishinzwe bakabarurira ibyo bangije maze bakazishyurwa na Minisiteri y’ibikorwa remezo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yabasobanuriye ko ashimishwa no kubona ikibazo cy’umuturage gikemuka kandi ko nawe ari inshingano ze. Ati “nta muturage wemererwa guhohoterwa cyeretse iyo atanyuzwe n’umwanzuro kandi tumurangira inzego agomba gukurikizaho ngo ikibazo cye kibashe gukemuka”.

Abaturage benshi bitabiriye uruzinduko bashimishijwe n’ibisubizo bahawe abandi basobanurirwa aho bagomba gukomereza imanza zitaracyemuka.

Inzego zari zitabiriye gukurikirana ibi bibazo kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’akarere Umuvunyi yabasabye gukurikirana ibibazo by’abo baturage kandi bigakemuka mu gihe cya vuba.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Oya umuvunyi ahubwo yagiye kurenganya bamwe atuma bamburwa amasambu yabo none ngo yagiye kubikemura uyu munyamakuru ra azagende abaze uwo basabye gusubiza icyangombwa cyubutaka bwe icyabiteye

ruti yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Kuba abaturage bashobora kugaragaza ibibazo byabo nabyo ni intambwe ikomeye mu kubikemura,nk’ahandi mu tundi turere,ibi bibazo ntibizatinda kubonerwa umuti kuko aho urwego rw’umuvunyi rugeze rusiga ibibazo byaho bikemutse.

nyiramwiza yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka