Gatsibo: Abakora mu nzego z’ubutabera batangiye umwiherero kuri “Ndi Umunyarwanda”

Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2013, abacamanza bose bakora mu nkiko z’igihugu batangiye umwiherero ugamije kuganira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Uyu mwiherero urimo kubera mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro combat training center giherereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo wahawe insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’ubuyobozi mu kunoza inzego z’ubutabera”.

Mu biganiro byatanzwe harimo; umucamanza mu mateka y’u Rwanda, ibikomere by’Abanyarwanda n’uburyo bwo kubikira, habayeho kandi n’ubuhamya ku mateka yaranze igihugu.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga, Prif. Rugege (hagati) atangiza umwiherero w'abacamanza.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Prif. Rugege (hagati) atangiza umwiherero w’abacamanza.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Prof. Sam Rugege, atangiza ku mugaragaro uyu mwiherero w’abacamanza, yabashimiye ubwitange badahwema kugaragaza mu kazi kabo ka buri munsi, anashima uko ubutabera bw’u Rwanda buhagaze, akaba yaboneyeho n’umwanya wo kubasaba kurangiza ibirarane by’imanza zitararangira mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi kabo.

Yagize ati “Kugeza ubu abacamanza bamaze kugaragaraho imyitwarire mibi mu bucamanza ni mbarwa, aho ubu dufite umubare wa 5%, twizeye kandi ko abo badashobora kwanduza 95% basigaye”.

Abacamanza mu mwiherero kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Abacamanza mu mwiherero kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Umusaruro utegerejwe muri uyu mwiherero akaba ari ukurushaho kunoza imikorere y’inkiko, hagaragazwa ibibazo biriho n’uko byakemuka n’ingamba zigomba gufatwa mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abacamanza baturutse mu nkiko zose z’igihugu bagera kuri 300, bikaba biteganyijwe ko uzamara iminsi itatu ukazasozwa ku wa gatanu tariki 20 Ukuboza uyu mwaka.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ntiwumva ahubwo , iyi gahunda ninyuzwe mu nzego zitandukanye nibwo umusaruro wayo uzaboneka vuba.

juru yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

Nibyo kabisa, nibahere no mu banyamategeko wasanga nabo hari ibyo baba batanumva kandi myamya ko aribo bagafashe iyambere mu gusobanurira abanyarwanda ..byaba ngomba n’amategeko abigenga akajya avugururwa.

munyana yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Uyu mwiherero urasobanutse..kandi ufite injyana, kuko ni benshi bakeneye gusobanurira iyi gahunda..

bruno yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Birumvikana kandi birakwiye ko umunyarwanda akora gahunda ar uko ayumva, niyo mpamvu na ndi Umunyarwanda yagakwiye gusobanurwa mu nzego zose!!

kabanda yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka