Ba rwiyemezamirimo basaba Leta kubishyura mu gihe itujuje amasezerano

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo barasaba Leta kujya yubahiriza amasezerano ikabishyura mu gihe na yo yaba itubahirije ibikubiye muri ayo masezerano.

Ni bimwe mu byaganiriweho mu mahugurwa yahuje Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) na bamwe muri ba rwiyemezamirimo, kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2016.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINIJUST hagati y'abahagarariye inzego z'abikorera, baganira ku bijyanye no kubahiriza amasezerano hagati ya Leta na ba rwiyemezamirimo.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINIJUST hagati y’abahagarariye inzego z’abikorera, baganira ku bijyanye no kubahiriza amasezerano hagati ya Leta na ba rwiyemezamirimo.

Ba rwiyemezamirimo bavuga ko iyo amasezerano atubahirijwe ku ruhande rwabo, bahanwa ariko yaba ari Leta itayubahirije, ngo ikaba idashobora kwica icyiru cy’ibyangijwe.

Ubusanzwe rwiyemezamirimo watinze kurangiza kubaka umuhanda, ikiraro, inzu, cyangwa ikindi gikorwa yasabwe na Leta, yishyura buri munsi ihazabu ingana na 1/1000 cy’agaciro k’amasezerano, kuzageza igihe bigaragariye ko yarangije icyo gikorwa.

Visi Perezida ushinzwe ubuvugizi mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Nkusi Mukubu Gerard, yagize ati “Nyamara hari igihe Leta itinda kwishyura ariko ntitange ikiguzi cy’ubwo bukererwe; reka noneho turebe inyungu ku mpande zombi.”

Yasabye ko niba hari umukozi wa Leta wabonye rwiyemezamirimo adakora neza, igisubizo ngo atari ugutinda kumwishyura ahubwo yagombye guhita amumenyesha, kugira ngo akosore hakiri kare ibyo adakora neza.

Seburikoko Theoneste uyobora ikigo gikora ubwubatsi cyitwa Ecote Ltd, yavuze ko iyo Leta yatinze kubishyura, bibagiraho ingaruka ku myenda batse muri banki.

Ati “Ntitubona uko tuyishyura bigatuma baduca amande y’ubukererwe cyangwa hakavamo guterezwa cyamunara ibyo twatanzeho ingwate; ndetse abaturage badukorera iyo tutabahembye, batwita ba bihemu.”

Ibi ba rwiyemezamirimo babivugiraga imbere y’Umunyamabanga Uhoraho muri MINIJUST, Isabelle Karihangabo, usubiza ko Leta ibakeneye cyane (ba rwiyemezamirimo) kandi ko inama bahuriyemo igomba kwita ku nyungu z’impande zombi.

Yabasabye gucunga neza ibijyanye n’inyungu zabo, aho yagize ati “Mbere y’uko Leta ikorana igikorwa icyo ari cyo cyose na rwiyemezamirimo, habanza kubaho kuganira ku byo buri ruhande ruzubahiriza, ari byo byitwa amasezerano. Rero ihazabu Leta itigeze yemera muri ayo masezerano, ntabwo yayitanga.”

Ibiganiro by’umunsi umwe MINIJUST yagiranye na ba rwiyemezamirimo biravamo ingamba ku mpande zombi. Ubusanzwe nta gikorwaremezo na kimwe Leta ijya yikorera, ahubwo igiha abantu ku giti cyabo bamara kugikora ikabahemba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka