Amahugurwa make atuma bamwe mu bunzi barenganya abaturage

Nyuma y’ivugururwa rya Komite z’Abunzi muri Nyakanga 2015, bamwe mu binjiyemo bashya bagaragaza guhuzagurika mu mikorere, ibyemezo bafata bikinubirwa n’abaturage.

Mbere yo kwinjira mu kazi ko gukemura amakimbirane mu baturage, abunzi bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri. Bamwe muri bo bavuga ko iyo minsi idahagije kuko bigishijwe byinshi badashobora gufata ingunga imwe.

Ndungutse Andre, umwe mu bunzi bo mu Kagari ka Gihara, mu Murenge wa Runda; ati “Dukora dushingiye kuri ayo mahugurwa twahawe. Ariko twahuguwe ibintu byinshi ku buryo nk’abashya batabisobanukiwe neza. Dukeneye ko twajya dusurwa kenshi tukongererwa ubumenyi”.

Kugira ubumenyi buke bituma hari aho barenganya abaturage. Uwitwa Rwiranga Pascal, wo mu Karere ka Ngororero, yiyambaje inzu y’ubufasha mu by’amategeko, MAJ. ngo imufashe mu kibazo afitanye n’abunzi b’umurenge wa Mugina banze kumuha imyanzuro y’urubanza yaburanye hakaba hashize amezi atatu.

Umwali Pauline, Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Kamonyi, avuga ko Itegeko riteganya ko imyanzuro itangwa mu minsi itanu. Ariko Perezida w’Abunzi mu Murenge wa Mugina witwa Thadee akavuga ko bafashe icyo cyemezo bibwira ko cyubahirije Itegeko.

Ati “Nari nzi ko tuzategereza kumukorera indi myanzuro nyuma yo kongera kumuburanisha n’umuntu watambamiye urwo rubanza”.

Undi winubira imikorere y’abunzi ni uwitwa Nyiransengiyaremye Devotha wo mu Kagari ka Giko, Umurenge wa Kayumbu, uvuga ko yahawe imyanzuro itatu itandukanye ku rubanza rumwe; kandi ntiyemera ubujurire yakorewe kuko bwakozwe nyuma y’imyaka itandatu urubanza rurangiye.

Uyu mubyeyi yiyambaje MAJ imwegereye ngo imufasha gutegura ikirego kijya mu rukiko, kirega abunzi ngo basobanure impamvu y’iyo myanzuro ivuguruzanya n’uburyo bemeye ubujurire bwarengeje igihe.

Umuhuzabikorwa wa MAJ yemera ko mu bunzi bashya harimo abahuzagurika kubera ubumenyi buke.

Ati “Twabahuguye rimwe. Iyo hari ahagaragaye ikibazo, turabahamagara tukabereka ahari ikosa ariko na wa muturage tukamufasha kurenganurwa”.

Ngo ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutabera, abafatanyabikorwa ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere, bazakomeza guhugura abunzi uko ubushobozi buzajya buboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo rwose nanjye nahuye nabyo rwose numva ndarenganye kubera ubumenyi bucye bafite,

dinah muzungu yanditse ku itariki ya: 20-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka