Akarengane ku butaka ni kimwe mu bikurura ruswa mu gihugu

Urwego rw’umuvunyi mu karere ka Muhanga ruragaragaza ko akarengane ari kimwe mu bishobora guteza ruswa mu gihugu, bagasaba ko aka karengane gakorerwa abaturage kacika burundu kuri bamwe mu bayobozi bigaragaraho.

Ibi byatangajwe na Pauline Gashumba, umuyobozi ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bijyanye nayo ku rwego rw’umuvunyi, ubwo yaganiraga n’inzego zinyuranye mu karere ka Muhanga mu rwego rwo kwiga kuri iki kibazo.

Gashumba avuga ko amategeko ateganya ko inama ngishwanama ku rwego rw’akarere arirwo rwego rugomba gusesengura raporo zitangwa ku bijyana na ruswa n’akarengane kugirango bazisesengure maze bafate umwanzuro.

Yagize ati: “ntubone ibintu mu nyandiko ngo wumve ko ari inyandiko gusa ahubwo mukurikirane mushake umwanzuro w’ibiba bikubiye cyangwa byihishe inyuma muriyo”.

Aha bagarutse ku bitangazwa mu makuru kuko nabyo bishobora kuba bimwe mu byabafasha mu kumenya ahavugwa akarengane na ruswa kugirango bibashe gukumirwa cyangwa kurwanywa.

Abitabiriye inama urwego rw'umuvunyi rwakoresheje mu karere ka Muhanga.
Abitabiriye inama urwego rw’umuvunyi rwakoresheje mu karere ka Muhanga.

Gashumba ati: “Ibyandikwa mu binyamakuru nabyo bishakirwe umuti kuko niba banditse ngo gitifu runaka yakubise umuturage bikurikiranwe, barebe imvo yabyo kuko bishobora kuba ari akarengane”.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bibaza niba mu myanzuro bazajya bafata bazajya bafata n’ibihano ku bagaragayeho ruswa, Gashumba akaba yavuze ko bo batemerewe gufatira ibihano abantu ko ahubwo batanga raporo ku bashinzwe kubikurikirana.

Buri gihembwe inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane isabwa gutanga raporo ku nama ngishwanama ku rwego rw’umuvunyi.

Mu nama ziba zigomba gukorwa ugize inama ngishwanama asabwa kuba ariwe uza ku giti cye kuko ngo nta muntu ushobora kumuhagarikira nk’uko bigenda ahandi.

Aha kandi bafite n’uburenganzira bwo gutumiza buri wese babona ko yagira icyo abangura mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere dushimwa mu gukora neza mu kurwanya ruswa kuko kugeza ubu ko kamaze gushyiraho inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu nkiko bajye babanza bashishoze mbere yo kwakira imanza kuko hari abatsindwa bagakomeza guhindura inyuguti ku rubanza rumwe kugirango bakomeze kurushya ababatsinze, urubanza rubaye gatatu ku kibazo kimwe, bajye bazisubuzayo, bizatuma abarega amahugu batongera. murakoze

MUKAGAKWAYA yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Nta mpanvu n’imwe yasobanura impanvu habaho ruswa,uwayitanze cg uwayakiriye bose baba bagomba guhanwa nta kindi kitaweho.

gasarabwe yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka