Abavoka 133 barahiye bibukijwe inshingano zikomeye zibategereje

Umuyobozi w’urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yasabye abantu 133 barahiriye kwinjira mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda ko bagomba kwitwara neza batanga serivisi zinoze, ariko bakibuka no gukurikiza indangagaciro ziranga umwuga w’ubw’Avoka.

Ibi yabitangaje ubwo barahiriraga ku mugaragaro kwinjira muri uru rugaga mu muhango wabereye mu ngoro y’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Kabiri tariki 23/12/2014.

Yagize ati “Inshingano zitegereje abavoka bamaze kurahira ni nyinshi kandi ziraremereye, zigizwe no guhagararira no kunganira no kuburanira abantu mu nzego zose zifata ibyemezo. Hari kandi kugishwa inama no gukorera inyandiko abandi bose bazaza babagana mu rwego rw’amategeko”.

Abunganizi mu mategeko 133 barahiriye kuzuza neza inshingano zabo (Photo TNT).
Abunganizi mu mategeko 133 barahiriye kuzuza neza inshingano zabo (Photo TNT).

Yakomeje agira ati “Kugira ngo muzuzuze izi nshingano birabasaba gukora cyane no guha umwanya uhagije ibyo mukora. Ugiye kuburana agomba kwitwarika gusoma no gusesengura dosiye neza no gukoresha amategeko ya ngombwa kuko usanga hari abakoresha amategeko yavuyeho”.

Ibyo yabihereyeho asaba aba bavoka kwihugura bijyendanye n’igihe no gusoma cyane ibiba byatangajwe n’urukiko rw’ikirenga. Yanasabye abasanzwe muri uyu mwuga kugendana n’igihe.

Umuyobozi w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Maitre Rutabingwa Athanase nawe yabasabye kubahiriza indahiro barahiye irimo kubaha itegeko nshinga, kuburana imanza babona ko zifite akamaro gusa no kwirinda gukora amakosa y’umwuga cyangwa imanza zabakurura muri ruswa.

Minisitiri Busingye ni umwe mu barahiriye gukora umwuga w'ubwavoka (Photo:TNT).
Minisitiri Busingye ni umwe mu barahiriye gukora umwuga w’ubwavoka (Photo:TNT).

Muri uyu muhango bwa mbere mu mateka y’uru rugaga banarahije Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye n’abandi bavoka babiri, umwe waturutse muri Uganda n’undi aturutse muri Kenya, ndetse n’undi waturutse mu Bufaransa wifuje kuba mu rugaga rwo mu Rwanda.

Aba barahiye batumye urugaga rw’abavoka mu Rwanda rugira abanyamuryango bagera ku 1221, umubare munini ugereranyije na 37 batangiranye narwo ubwo rwashingwaga mu 1997.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

congratulation ku barahiye kandi bazakore akazi n’inshingano bahawe neza

kirenga yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

twungutse andi maboko y’abavoka bagiye kudufasha mu manza nyinshi dushobora guhura nazo maze ubuzima bugakomeza neza cyane. tubifirije akazi keza kandi tubizeyeho gukorera mu mucyo kuko nubundi bari basanzwe ari abakozi

ndagije yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka