Urukiko rw’Ikirenga rushimangiye igifungo cy’imyaka 30 Charles Bandora yahawe

Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa 22 Werurwe 2019 rwasomye urubanza Charles Bandora n’Ubushinjacyaha bajuririyemo igifungo cy’imyaka 30, Urukiko Rukuru rwari rwahanishije Bandora ku byaha bya Jenoside ashinjwa.

Mu rubanza rwahereye mu Rukiko Rukuru, Charles Bandora, woherejwe mu Rwanda n’ubutabera bwa Norvege muri Werurwe 2013, yari yashinjwe ibyaha bitandatu birimo icyaha cya Jenoside, icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, kwica nk’icyaha kibasiye inyoko muntu ndetse no kurema no gutunganya umutwe w’abagizi ba nabi.

Gusa, ku wa 15 Gicurasi 2015, Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka, rwahamije Bandora ibyaha bitatu birimo ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, icyaha cyo kuba icyitso cy’abakoze Jenoside n’icyaha cyo kuba icyitso mu mugambi wo kurimbura nk’icyaha kibasiye inyoko muntu.

Bandora n’abamwunganira mu mategeko bahise bajurira icyo gihano babishingira ku kuba ngo yarahamijwe ibyaha atari akurikiranweho ngo abyiregureho no kuba ngo urukiko rutarahaye agaciro ubuhamya bwa bamwe mu batangabuhamya, ndetse anavuga ko yahawe ibihano biremereye kandi ataragoye urukiko kandi byongeye bukaba bwari ubwa mbere akatiwe n’inkiko.

Mu gihe ubundi ibyaha Bandora yahamijwe bihanishwa igifungo cya burundu mu mategeko ahana y’u Rwanda, Bandora yari yahanishijwe gufungwa imyaka 30 hashingiwe ku mpamvu urukiko rwitaga iz’inyoroshyacyaha, nyamara Ubushinjacyaha na bwo bajurira iki gihano.

Mu mpamvu ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira harimo ngo kuba ibyaha Bandora ashinjwa biremereye ku buryo bitagombaga inyorashyagihano no kuba ngo yaragoye urukiko kuko yaburanye ahakana ibyo yaregwaga byose bigatuma urubanza rutinda rukamara imyaka ibiri.

Nyuma yo gusuzuma izi mpamvu zose Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko nta shingiro zifite, rugumishaho igihano cy’imyaka 30 Urukiko Rukuru rwari rwakatiye Bandora.

Rutera utwatsi impamvu zatanzwe na Charles Bandora, inteko iburanisha yari iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege, yavuze ko Urukiko Rukuru rutigeze ruhamya Bandora ibyaha atari akurikiranweho ngo yisobanura ruvuga ko icyo urukiko rwakoze byari uguhindura inyito y’ibyaha kugira ngo bijyanishwe n’ibikorwa Bandora yakoze muri Jenoside.

Sam Rugege yagize ati “Biri mu nshingano z’umucamanza guhindura inyito y’icyaha kugira ngo gihuzwe n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko.”

Naho impamvu z’ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ikirenga rwaziteye utwatsi rushingira ku kuba ibyaha byakozwe bidakuraho impamvu nyoroshyacyaha zaherwaho uregwa agabanyirizwa igihano, ndetse runashingiye ku zindi manza zagiye zicibwa n’izindi nkiko, zirimo n’urwa Callixte Karimanzira, ngo ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza niba ibyo Bandore yakoze muri Jenoside yarabikoranye ubugome burengeje ubw’abandi bakoze Jenoside ku Ruhuha aho ashinjwa kuba yarayikoreye.

Bandore, w’imyaka 65, yabaye Perezida wa MRND mu cyari Komini Ngenda kuva mu 1975 kugeza mu 1993, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba yari Visi Perezida w’iri shyaka rishinjwa kuba ryarateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Uretse ibyo, Bandora ngo akaba yari na Perezida w’abacuruzi kuri Centre ya Ruhuha aho yari atuye anahafite amazu y’ubucuruzi.

Urukiko rw’Ikirenge rushingiye ku bimenyetso by’Ubushinjacyaha rukaba rwavuze ko ibi biri mu byamuhaga igitinyiro cyatumaga agendana n’abasirikare n’abayobozi, bityo bikaba byaramuhaye imbaraga zimufasha gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umucamanza yagize ati “Iki gitinyiro ni na cyo cyatumye mu gikari cy’amazu y’ubucuruzi ye yo ku Ruhuha habera inama zicurwamo umugambi wo kurimbura abatutsi.”

Rushingiye kuri iyi mpamvu, Urukiko rw’Ikirenga rukaba rwanzuye ko nta mpamvu rubona rwaheraho rugabanya igihano yahawe n’Urukiko Rukuru, cyane ko ngo na rwo rwari rwakigabinyeje rushingiye ku mpamvu nyoroshyacyaha.

Charles Bandora yagejejwe mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2013 mu masaha ya saa moya z’ijoro aturutse mu gihugu cya Norvege nyuma y’uko u Rwanda rwari rwabisabye mu mwaka wa 2008.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka